00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze Marine FC nta nkuru, ikomeza gusatira mukeba

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 January 2025 saa 06:24
Yasuwe :

APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino wari uhanzwe amaso cyane, benshi bibaza uko Ikipe y’Ingabo iri bwitware mbere yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona.

Uyu mukino kandi warebwe na Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, abakinnyi bashya ba APR FC.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana cyane ndetse amakipe yombi ahushanya uburyo buke bw’ibitego yabonaga. Cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, umukino wahindutse ndetse bidatinze, Marines FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Usabimana Olivier, ku munota wa 49.

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yakoze impinduka ku munota wa 54, Kwitonda Alain Bacca asimbura Dushimina Olivier, mu gihe Dauda Yassif yasimbuye Taddeo Lwanga.

Nyuma y’iminota mike agiye mu kibuga, Bacca yishyuriye APR FC igitego, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Mu minota 80, umukino wakomeje kwegerana ariko Ikipe y’Ingabo yiharira umupira cyane ari nako ihusha ibitego byinshi.

Mu minota y’inyongera, Ruboneka Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri yegukana intsinzi igoranye.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 iva i Rubavu yemye.

Ikipe y’Ingabo yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, aho irushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.

APR FC izasoza imikino ibanza ku Cyumweru, isura Amagaju FC kuri Stade ya Huye.

Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Mugisha Gilbert ahanganye na Kapiteni wa Marine FC, Gikamba Ismael
Dushimina Olivier agerageza guhindura umupira imbere y'izamu
Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cy'intsinzi
Hakim Kiwanuka APR FC yaguze muri Villa SC nawe yakurikiye uyu mukino
Denis Omedi APR FC yaguze muri Kitara FC yari kuri Stade Umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .