APR FC yatsinze ikipe y’ingabo za Tanzania, yiyongerera amahirwe yo kwegukana Igikombe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kanama 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

APR FC ihagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mikino ya gisirikare iri kubera muri Kenya, ikomeje kwitwara neza aho yatsinze umukino wa gatatu yahuyemo n’ikipe y’ingabo za Tanzania (TPDF) ku bitego 3-1.

Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kuri Moi International Stadium Complex i Kasarani.

Umunya-Maroc utoza APR FC, Adil Mohammed Erradi yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’ikipe iheruka gutsinda Muzinga FC yo mu Burundi.

Buregeya Prince yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wahawe ikarita itukura mu mukino uheruka, Rwabugiri Umar asubira mu izamu mu gihe Nkomezi Alex yabanje mu kibuga bwa mbere.

Imanishimwe Emmanuel, Buregeya, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange batangiye mu bwugarizi bw’ikipe y’ingabo z’u Rwanda.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yakinaga imbere ya ba myugariro afatanya na Nkomezi mu gihe Manishimwe Djabel, Sugira Ernest na Byiringiro Lague bashakaga ibitego.

Sugira Ernest yafunguye amazamu ku munota wa 10, ariko ibyishimo by’ikipe y’ingabo z’u Rwanda ntibyatinda kuko yishyuwe nyuma y’iminota ine gusa.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Ishimwe Kevin yatsindiye APR FC igitego cya kabiri mu gihe Sugira Ernest ukomeje kwitwara neza, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 64 ndetse cyari icya kane abonye muri iri rushanwa.

APR FC yahise iyobora andi makipe n’amanota icyenda mu mikino itatu, ikurikirwa n’ikipe y’ingabo za Tanzania ifite amanota atandatu.

Ulinzi Stars ya Kenya ifite amanota ane, Muzinga y’u Burundi ifite atatu mu gihe UPDF ya Uganda ifite inota rimwe.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda izagaruka ikina umukino wa nyuma uzayihuza na Ulinzi Stars ya Kenya ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, aho izaba ikeneye kunganya gusa ubundi ikegukana irushanwa.

Iyi mikino yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998, akavugururwa mu 2001, izasozwa tariki ya 26 Kanama 2019.

Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, yaherukaga kubera muri Kenya mu 2013.

Sugira Ernest (iburyo) amaze gutsinda ibitego bine mu mikino ya gisirikare
Ishimwe Kevin amaze gutsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa
APR FC yiyongereye amahirwe yo kwegukana iri rushanwa mu mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza