Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino nyuma y’uko Omborenga Fitina yari amaze guhana ikosa ryakorewe kuri Imanishimwe Emmanuel.
Mu minota ya mbere APR FC ni yo yahise yinjira mu mukino ndetse Manishimwe Djabel yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ufatwa n’umunyezamu Boniface Oluoch.
Gor Mahia yakiniraga ku kibuga itabashije gukoreraho imyitozo nkuko bigenwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru, CAF, kuko yatinze kugera mu Mujyi wa Kigali na yo yaje kwisanga mu mukino ndetse yishyura igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego cyatsinzwe na Kenneth Muguna ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri Umar ananirwa kuwukuramo.
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yakoze impinduka mu gice cya kabiri, Buregeya Prince asimburwa na Byiringiro Lague mu gihe Jacques Tuyisenge yasimbuye Danny Usengimana nyuma y’iminota icyenda.
APR FC yahise yongera gusatira Gor Mahia bikomeye ndetse bitanga umusaruro ku munota wa 61, aho Omborenga Fitina yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, myugariro Andrew Juma aritsinda.
Manishimwe Djabel yagerageje uburyo bw’ishoti ryanyuze hejuru y’izamu mu gihe na Tuyisenge yahinduriwe umupira mwiza na Byiringiro Lague, awuteye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
APR FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu mu minota ya nyuma, uburyo bwageragejwe na Bizimana Yannick wari uherejwe na Byiringiro Lague, busubizwa inyuma na Boniface Oluoch washyize umupira muri koruneri.
Umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020, aho ikipe izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Danny Usengimana na Bizimana Yannick.
Gor Mahia: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango.












Amafoto: Rabbin Imani Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!