APR FC yatsinze Gasogi United bigoranye, Kiyovu Sports itakaza umukino wa gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Omborenga Fitina na Mugunga Yves mu minota ya nyuma y’umukino, bifashije APR FC gutsinda Gasogi United mu buryo bugoranye ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yakiriye uyu mukino idafite ba myugariro bayo ngenderwaho, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi n’imvune.

Ku ruhande rwa Gasogi United, yari yagaruye abakinnyi bayo bose byari byatangajwe ko bafite imvune, aho Herron Berrian, Manace Mutatu Mbedi, Tidiane Koné na Kazindu Bahati Guy bose babanje mu kibuga.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 43 ku gitego cyatsinzwe na Usengimana Danny waherejwe na Manishimwe Djabel ubwo abakinnyi ba Gasogi United bibwiraga ko yaraririye.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira gukomeye kwa Gasogi United ndetse biza kuyihira, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Muganza Isaac ku munota wa 48 n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ndekwe Félix.

Nyuma y’iminota ine, Gasogi United yatsindiwe igitego cya kabiri n’ubundi na Muganza Isaac wigeze kunyura muri APR FC mu myaka itandatu ishize.

Impinduka ebyiri zakozwe n’umutoza Adil Erradi wa APR FC, aho yakuyemo Manishimwe Djabel na Nizeyimana Djuma akinjizamo Ishimwe Anicet na Ishimwe Kevin, zagize uruhare cyane mu gutuma umusaruro w’umukino uhinduka.

APR FC yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 80, gitsinzwe na Omborenga Fitina mu gihe nyuma y’iminota ibiri, Mugunga Yves yatsinze icyahesheje ikipe y’ingabo amanota yose kuri uyu munsi wa 13.

Gutsinda uyu mukino bitumye APR FC igira amanota 31 ku mwanya wa mbere, irusha amanota atandatu Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye, zo zizakina kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports ya kabiri izakirwa na Heroes FC ibanziriza iya nyuma, mu mukino uzabera mu Bugesera saa 15:00 mu gihe Police FC izakira Mukura Victory Sports mu mukino uzatangira saa 13:00 kuri Stade ya Kigali.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0. Wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Urucaca rutakaje muri Shampiyona y’uyu mwaka, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports na Marines FC.

Gahunda y’umunsi wa 13 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019

  • APR FC 3-2 Gasogi United
  • Bugesera FC 0-0 Musanze FC
  • Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
  • AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019

  • AS Kigali vs Gicumbi FC
  • Marines FC vs Espoir FC
  • Police FC vs Mukura VS
  • Heroes FC vs Rayon Sports FC
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gasogi United babanjemo
Nizeyimana Djuma ashoreye umupira iruhande rwa Kazindu Bahati Guy wa Gasogi United
Umukino wakiniwe mu mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali
Dusabe Jean Claude akinira nabi Nizeyimana Djuma
Omborenga Fitina mu kirere, afunga umupira
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Usengimana Danny
Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague ashoreye umupira
Dusabe Jean Claude azamukana umupira ubwo yari akurikiwe na Bukuru Christophe
Omborenga Fitina ashaka uko acenga Kayitaba Bosco
Manishimwe Djabel watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya APR FC
Omborenga hagati ya Kazindu Bahati Guy na Ndekwe Felix
Ndekwe Felix mu kirere aterana umupira Rwabuhihi Aime Placide
Nizeyimana Djuma agerageza kwinjira mu bwugarizi bwa Gasogi United
Abakinnyi ba Gasogi United babaza abasifuzi impamvu batasifuye ko habayeho kurarira ku gitego cya mbere
Rwabugiri Umar na Mushimiyimana Muhamed mu izamu ubwo Muganza Isaac yatsindaga igitego cya kabiri cya Gasogi United
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Gasogi bayoboye umukino mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Usengimana Danny yatsindiye APR FC igitego cya mbere
Yamini Salumu atwara umupira Usengimana Danny
Ishimwe Anicet wasimbuye, yitwaye neza afasha ikipe ye gutsinda
Guy Bukasa utoza Gasogi United
Mugunga Yves yishimira igitego yatsindiye APR FC
Byari ibyishimo ku ikipe y'ingabo nyuma yo kubona ibitego bitatu
Yamini Salumu asatira Ishimwe Kevin
Umutoza Adil wa APR FC ashimira abafana nyuma y'umukino
Abakinnyi ba APR FC bifurije Isabukuru y'amavuko umutoza Adil Erradi ukomoka muri Maroc bamumenaho amazi. Hari nyuma y'umukino Ikipe y'Ingabo atoza yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-2 ku wa 7 Ukuboza 2019
Mugunga Yves yahawe amafaranga ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza