Uyu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yatangiranye umukino imbaraga zikomeye, ku muNota wa gatanu gusa Byiringiro Gilbert yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Mfashingabo Didier arikuramo, umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa munani, rutahizamu wa Bugesera Djodjo Nkombe yahushije igitego cyabazwe, ku buryo bwiza yisanze asigaranye n’umunyezamu Pavelh Ndzila ateye umupira ujya hanze y’izamu.
Mu minota 20, Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira ariko itagera mu izamu ngo ireme uburyo bukomeye bw’ibitego.
Ku munota wa 28, iyi kipe yongeye guhusha igitego, ku mupira Mamadou Sy yahereje Niyibizi Ramadhan ateye mu izamu umupira ujya hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 39, Mugisha Gilbert yazamukanye umupira neza, awucomekera Niyibizi ateye mu izamu, Mfashingabo awukuramo, usanga Mahamadou Lamine Bah atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umunyezamu Mfashingabo Didier yagonganye na rutahizamu Mamadou Sy agira ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Arakaza MacArthur ku munota wa 52.
Mu minota 60, APR FC yasatiraga bikomeye ishaka igitego cya kabiri, ari na ko yakoze impinduka, Taddeo Lwanga asimbura Lamine Bah.
Ku munota wa 62, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdulkarim aracyanganya avuga ko yari yaraririye.
Mu minota 70, APR FC yakomeje gukora impinduka, Tuyisenge Arsène na Chediebere Johnson basimbura Mamadou Sy na Mugisha Gilbert.
Akigera mu kibuga, Tuyisenge yacomotse azamukana umupira yihuta cyane atera asigarana n’umunyezamu Arakaza ashatse kumurenza umupira uba munini ujya hejuru y’izamu.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira cyane bitandukanye n’imikino ishize, umunyezamu Arakaza akorera ikosa Tuyisenge, umusifuzi Twagirumukiza atanga penaliti.
Yinjijwe neza na Niyibizi Ramadhan atsinda igitego cya kabiri cya APR FC, ku munota wa 78.
Iki ni cyo gitego cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, urangira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite ibitego 2-0, ihita ifata umwanya wa gatandatu nyuma yo kugira amanota 14 mu mikino irindwi.
Umukino ukurikiyeho uzayihuza na AS Kigali ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024 ku Munsi wa 11 wa Shampiyona.
APR FC isigaranye ibirarane bitatu izahuramo na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Musanze FC.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!