00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze Bugesera FC, Rutsiro FC ikura inota kuri Rayon Sports

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Primus National League 2021, amakipe akomeje gutungurana atanga ibyishimo ku bakunzi bayo mu gihe andi ari gutsikira gahoro gahoro.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri harimo uwahuje APR FC na Bugesera FC yaherukaga kwesuranira mu Karere ka Bugesera. Ikipe ya Bugesera yari ifite igikomere ko yatsinzwe yifuzaga kwigaranzura iyi kipe y’ingabo ariko umukino urangira APR FC iyisubiriye, iyitsinda ibitego 2-1.

Ibitego bya APR FC yakirira imikino yayo mu Karere ka Huye, byatsinzwe na Yannick Bizimana ku munota wa 17 na Manzi Thierry ku munota wa 73 mu gihe Ntwali Jacques ari we watsindiye Bugesera FC ku munota wa 55.

Muri iri tsinda kandi Gorilla FC nayo yakomeje gushimangira ko ishaka gukomeza mu kindi cyiciro nubwo ari nshya mu cyiciro cya mbere, aho yatsinze AS Muhanga ibitego 2 kuri 1 ikomeza gukurikira APR FC ku rutonde.

Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC

Muri iri tsinda naho ibintu ntibyari byoroshye dore ko amakipe arimo yose byibuze buri imwe yabashije kubona amanota atatu mu mikino ibanza, bivuze ko yashakaga no gutangirana iyo kwishyura impamba ifatika.

Ni koko bamwe baba baseka abandi barira, kuri Stade ya Mumena, ikipe ya Gasogi United yatsinzwe irushwa mu buryo bugaragara na Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda biba ibyishimo kuri bo dore ko bizihizaga n’isabukuru y’imyaka 57 iyi kipe y’i Nyamirambo yambara icyatsi n’umweru imaze ishinzwe.

Kiyovu Sports yashakaga gutsinda uwo mukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kuba yazakomeza mu kindi cyiciro dore ko Rutsiro FC na Rayon Sports nazo zagombaga kwisobanura.

Gasogi United yabanje gutsinda igitego, ariko gisa n’igikoze mu jisho abakinnyi ba Kiyovu Sports bituma bayitsinda ibitego bine kuri kimwe nyuma y’uko Cyuzuzo Aimé Gaël ahawe ikarita y’umutuku bitewe n’amakosa yakoze yo kugarura umupira n’akaboko kandi yarenze urubuga rwe.

Rayon Sports nayo yari yoboye iri tsinda yananiwe gusubira ikipe ya Rutsiro FC yaherukaga gutsindira mu Karere ka Rubavu, kuko amakipe yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Hertier Luvumbu naho Rutsiro FC itsindirwa na Ndarusanze Jean Claude habura iminota mike ngo umukino urangire.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Kiyovu Sports yanyagiye Gasogi United ibitego bine kuri kimwe
Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC
Rayon Sports yagowe cyane n'abakinnyi ba Rutsiro FC
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Ruvumbu Heritier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .