APR FC yatije Ntwari Fiacre muri Marines

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2020 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

APR FC yafashe icyemezo cyo gutiza uwari umunyezamu wayo wa gatatu, Ntwari Fiacre, muri Marines FC, kugira ngo azabone igihe gihagije cyo gukina.

Ntwari w’imyaka 21, yakiniraga APR FC kuva muri Nyakanga 2018, aho yazamuwe mu ikipe ya mbere nyuma yo kwitwara neza mu Intare FC yashoboraga gukina Icyiciro cya Mbere icyo gihe.

Uyu munyezamu ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina imbere ya Kimenyi Yves wari muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2018/19 ndetse na Rwabugiri Umar wayigezemo mu mpeshyi ishize.

Imwe mu mikino Ntwari Fiacre yahawemo igihe cyo gukina ni irushanwa ry’Intwari 2019, iry’Agaciro na CECAFA Kagame Cup.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre, yavuze ko batije uyu mukinnyi kugira ngo abone igihe cyo gukina, asubire ku rwego rwiza.

Ati “Umunyezamu Ntwari Fiacre twamaze kumutiza mu ikipe ya Marines FC kugira ngo bimufashe kuzamura urwego rwe rw’imikinire nyuma y’uko tuzamuye undi munyezamu tumukuye mu Intare FC.”

Muri gihe yamaze muri APR FC, Ntwari Fiacre yatwaranye nayo igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, icy’Intwari mu 2019 na 2020, icy’Agaciro cya 2018 ndetse na Super Cup ya 2018.

Yafashije kandi Intare FC kwegukana Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu 2017/18 nubwo iyi kipe itazamutse.

Ntwari Fiacre urinda izamu ry’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje 23, akaba yaranakiniye iy’abatarengeje 20, azasimburwa na Ishimwe Jean Pierre na we uherutse kuzamurwa avuye muri Intare FC.

Byitezwe ko Ahishakiye Héritier wavuye muri Marines FC mu mpeshyi ishize, ari we uzakomeza guhatanira umwanya ubanza mu kibuga hamwe na Rwabugiri Umar.

Ntwari Fiacre wari umunyezamu wa gatatu wa APR FC, yatijwe muri Marines FC
Ntwari Fiacre yakinnye imikino irimo n'iya CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali mu 2019
Kutabona umwanya uhagije wo gukina byatumye Ntwari Fiacre atizwa muri Marines FC
Ntwari Fiacre mu izamu ry'Amavubi ubwo u Rwanda rwakiraga RDC mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .