00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatewe mpaga ku mukino wayihuje na Gorilla FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 November 2024 saa 05:11
Yasuwe :

APR FC yatewe mpaga kubera guhuriza mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga barindwi aho kuba batandatu nk’uko amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda abiteganya.

Ibi byabaye mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, wari wakiriwe na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yo gusimbuza ku munota wa 54, APR FC igahuriza mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kugeza ku munota wa 63 ubwo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yasimburaga Lamine Bah, Gorilla FC yahise itanga ikirego muri FERWAFA.

Komisiyo ishinzwe Amarushanwa yafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024, ariko hirengagijwe amasaha 48 ateganywa mu Ngingo ya 38.1 y’Amategeko agenga Amarushanwa ya FERWAFA.

Iyi Komisiyo yanzuye ko APR FC iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasigaranye amanota ane ku mwanya wa 15, irusha inota rimwe Kiyovu Sports ya nyuma.

Gorilla FC yo yahise igira amanota 18 ku mwanya wa mbere nyuma y’uko yanganyije na Bugesera FC ku busa kuri uyu wa Gatatu.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Kane aho izahura na Vision FC mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona mu gihe ku Cyumweru, izakira Rutsiro FC mu kirarane cy’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona.

Uko APR FC yaguye mu ikosa ryatumye iterwa mpaga

Amategeko agenga amarushanwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yavuguruwe ku wa 1 Nzeri 2024, Ingingo ya 8.2 ivuga ko “Amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10 no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”

Ibi byatangiye kubahirizwa ku Munsi wa Gatatu wa Shampiyona ndetse na APR FC yo ibikurikiza ihereye ku mukino yahuyemo na Etincelles FC ku wa 29 Nzeri, aba ari na ko bigenda ku mukino yakurikijeho wa Gasogi United ku wa 20 Ukwakira 2024.

Ku mukino wa Gorilla FC wabaye ku Cyumweru, APR FC yari yitabaje abakinnyi icyenda b’abanyamahanga muri 20 yashyize ku rupapuro rw’umukino.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, abanyamahanga batandatu bari Pavelh Ndzila wo muri Congo Brazzaville, Aliou Souané wo muri Sénégal, Seidu Yussif Dauda wo muri Ghana, Richmond Lamptey wo muri Ghana, Lamine Bah Mahamadou wo muri Mali na Victor Mbaoma Chukwumeka wo muri Nigeria.

Ibi bivuze ko mu mpinduka APR FC yagombaga gukora mu mukino, uko yari kujya yinjizamo umukinnyi w’umunyamahanga, hari undi munyamahanga wagombaga gusohoka kugira ngo itagira abarenze batandatu.

Ni ko byagenze mbere y’uko igice cya kabiri gitangira kuko Umutoza Darko Nović yakoze impinduka ebyiri; Umunya-Uganda Taddeo Lwanga asimbura Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu mu gihe Umunyarwanda Dushimimana Olivier yasimbuwe n’Umunyarwanda Ruboneka Bosco wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ibyo bivuze kandi ko APR FC yari isigaranye abakinnyi babiri b’abanyamahanga ku ntebe y’abasimbura, ari bo Mamadou Sy wo muri Mauritania na Nwobodo Chediebere Johnson wo muri Nigeria, bombi bishyushyaga hanze.

Ku munota wa 54, abatoza ba APR FC babonye ko kubona igitego bikomeje kugorana, dore ko umukino wari ukiri ubusa ku busa ndetse nta buryo bugaragara barabona bugana mu izamu, bahitamo gukora impinduka.

Ku wari ku kibuga, abona uko abakinnyi bahagaze mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, ndetse akabona ko hagiye kujyamo abanyamahanga babiri bari basigaye, icyagombaga guhita kiza mu ntekerezo ni ukwibaza abanyamahanga babiri bavamo.

Ubwo Umunya-Nigeria Victor Mbaoma akibona ko Mamadou Sy agiye kwinjira, yahise asohoka mu kibuga kuko yari abizi ko uko byagenda kose atahurira n’uyu Munya-Mauritania mu kibuga kandi bakina umwanya umwe ndetse abanyamahanga buzuye.

Mu gihe Mbaoma yasohokeraga ku izamu rya Gorilla FC aho APR FC yari igiye gutera koruneri, Umusifuzi wa Kane, Nsabimana Célestin yerekanye ko mu kibuga havamo nomero 17 ari we Tuyisenge Arsène agasimburwa na nomero icyenda ari we Mamadou Sy naho nomero 15 ari we Nwobodo Chediebere agasimbura nomero 26 ari we Richmond Lamptey.

Mu gihe ibyo byabaga, Umunyamakuru wogezaga umukino kuri Televizo ya Magic, yumvikana agira ati “Mbaoma asimbuwe na Mamadou Sy.”

Hagati aho ariko, mu mashusho ya Televiziyo aho umukino werekanwaga, Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain, agaragara inyuma y’Umusifuzi Nsabimana Célestin, asabira ikarita y’umuhondo Mbaoma. Iyo usomye ibyo iminwa ye ivuga, ubona agira ati “Jaune kuri Mbaoma. Jaune kuri Mbaoma yavuye mu kibuga.”

Mu gihe ibyo byabaga, umwe mu batoza bungirije ba APR FC, Dragan Sarac, yarahagurutse yitera hejuru avuga ko Victor Mbaoma atagomba kuva mu kibuga, yereka umusifuzi Célestin ko havamo Tuyisenge Arsène.

Icyo gihe, byagaragaraga ko Nsabimana Célestin asa n’ufite amakenga ku misimburize ya APR ariko Sarac akomeza gusaba ko Arsène asohoka mu kibuga ndetse arabikora.

Mu mashusho, bigaragara ko ubwo Arsène yari ageze hafi y’abatoza be n’abasifuzi, yavuze ko atari we wari kuva mu kibuga.

APR FC yakinnye hafi iminota icyenda ifite abanyamahanga barindwi, ariko hagati aho yaje kubivumbura ndetse na Gorilla FC biba uko, kimwe no ku ruhande rw’abasifuzi.

Ku munota wa 63, Umusifuzi wa Kane, Nsabimana Célestin, yahamagaye Akingeneye Hicham wari hagati, amusobanurira ko habaye ibara, APR FC ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga.

Abo ku ruhande rwa Gorilla FC barimo Sibomana Abouba wungirije Kirasa Alain na Thomas Higiro utoza abanyezamu, beretse abasifuzi ko uko byagenda kose hagomba guterwa mpaga.

Abatoza ba APR FC bahise bahamagara Kwitonda Alain ‘Bacca’ wari wicaye ku ntebe y’abasimbura, ahita asimbura Lamine Bah.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa WhatsApp ruriho abafana ku wa 4 Ugushyingo, Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard, yavuze ko kuri uyu mukino wa Gorilla FC habayeho amakosa y’uburangare.

Ati "Mwaramutse Colleagues. Ejo mu mukino wacu na Gorilla habayeho amakosa arimo uburangare bukomeye. Turabasaba kubyihanganira turebe uko dukemura icyo ikibazo n’ingaruka zacyo. Kuganya na byo ni ikibazo ariko mu mupira bibaho. Icyo tubizeza ni uko tugomba gukosora. Ikindi tubizeza ni uko gutsindwa kwacu muri Shampiyona bizagorana. Murakoze. Turabasaba gukomeza gushyigikira ikipe yacu muyiha amaboko."

Team Manager w’iyi kipe, Capt (Rtd) Ntazinda Eric, yahagaritswe ku nshingano ze ku wa Kabiri kubera amakosa yabaye kuri uwo mukino.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .