00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yataye inota i Rusizi, imibare y’umutoza wa Espoir FC ikomeza kugorana (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 12:11
Yasuwe :

Ikipe ya Espoir FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino w’ikirarane muri Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ya Rusizi, ku wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo 2022.

Uyu mukino wahuje Espoir FC na APR FC ni uw’umunsi wa gatandatu utarakiniwe igihe.

Wari ufite igisobanuro gikomeye kuko kuri APR FC wari uwa kabiri ku mutoza Ben Moussa wasigiwe ikipe nyuma yo guhagarikwa k’umukuru Adil Erradi Mohammed mu gihe kuri Espoir FC, Bisengimana Justin uyitoza yakinaga umukino wa mbere muri itatu yahawe ngo asubize iyi Kipe y’i Kamembe ku murongo.

Kuri Ben Moussa, APR FC yakinaga umukino wa kabiri nyuma y’uwo yanganyije na Police FC igitego 1-1. Bivuze ko atarabona imbumbe y’amanota atatu yuzuye.

Ku rundi ruhande, Bisengimana yasaruye inota rya mbere mu gihe yasabwe nibura kubona atanu mu mikino itatu ahereye kuri APR FC, Gasogi United na Bugesera FC.

APR FC ifite shampiyona iheruka yari yakoze zimwe mu mpinduka mu bakinnyi nayo basanzwe babanza mu kibuga. Yifashishije abarimo Umunyezamu Mutabaruka Alexandre, Niyomugabo Claude, Ndayishimiye Dieudonné, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Nizeyimana Djuma, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Aba bakinnyi bahanganye na bagenzi babo ba Espoir FC barimo Niyongira Patience, Ahishakiye Jacques, Bernard Dusenge, Philbert Twagirimana, Shyaka Philbert, Niyitanga Yves, Ndikumana Trésor, Musasizi John, Kwizera Trésor, Samson Ikechukwu na Mbazo Nkoto Kalim.

Amakipe yombi yakinnye igice cya mbere asa n’ayigana cyane byatumye iminota 45 ya mbere ibanza nta buryo bwo kurema igitego cyabazwe bwabonetse.

APR FC yanyuzagamo ikagumana umupira ariko ikagorwa n’abakinnyi ba Espoir FC bayibuzaga kugera mu rubuga rwayo rw’amahina.

Muri uyu mukino Kwitonda Alain ‘Bacca’ yagize imvune yatumye umutoza akora impinduka atateganyije, ashyiramo Mbonyumwami Thaiba.

Mu gice cya kabiri, umukino wahinduye isura kuko wihariwe na Espoir FC ndetse igenda ibona uburyo bwinshi bwashoboraga kuyifasha kunyeganyeza inshundura z’izamu ririnzwe na Mutabaruka Alexandre ariko amahirwe ntiyayisekera.

Abakinnyi nka Eric Niyonsaba na Tuyisenge Bernard binjiye mu kibuga basimbuye, ntibashoboye gufasha umutoza wabo Bisengimana Justin kugabanya igitutu kimuriho nubwo babonye amahirwe menshi.

Muri iki gice cya kabiri, APR FC yabonye uburyo bumwe gusa bwa Ndayishimiye Dieudonné ariko Niyongira Patience wari mu izamu rya Espoir FC amubera ibamba ku munota wa nyuma.

APR FC irakurikizaho Gorilla FC izakira ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2022 mu gihe Espoir FC izakira Gasogi United FC i Rusizi hakinwa Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mugisha Gilbert agerageza gucenga umukinnyi wa Espoir FC
Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe ishoboye kunyeganyeza inshundura z'indi
Nshuti Innocent yagerageje ariko biranga
Nshuti Innocent wa APR FC agerageza gucenga umukinnyi wa Espoir FC
Uyu mukino wari ishiraniro ku mpande zombi
Umutoza wa Espoir FC abwira abakinnyi be gushyira imbaraga mu mukino kugira ngo bimugabanyirize igitutu ariho
Bisengimana Justin ntiyiyumvishaga uko abakinnyi be bari kubura amahirwe yabazwe imbere y'izamu
Espoir FC yagoye APR FC iyibuza kubona amanota atatu kuri Stade yayo ya Rusizi
Kwitonda Alain Bacca yagoye abakinnyi ba Espoir FC mu gihe yamaze mu kibuga
Abafana benshi ba APR FC bari bayiherekeje mu Karere ka Rusizi

Amafoto: Uwase Aliah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .