00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingimbi za APR FC zatsinze iza Rayon Sports ibitego 9-1 (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 November 2024 saa 07:53
Yasuwe :

APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 mu mukino ufungura Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17, yatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere.

Iri rushanwa rishya ryatangijwe ku Cyumweru, tariki ya 17 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Munyankaka Ancille.

Hari kandi Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Komiseri w’Umutekano, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Abasifuzi, Hakizimana Louis na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Habimana Hamdan.

Ni mu gihe kandi abayobozi b’amakipe yombi bari bitabiriye, Chairman mushya wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yari ahari hamwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée.

APR FC yatangiranye igitego kuko ku munota wa kane w’umukino, Ujeneza Patrick yatunguye umunyezamu wa Rayon Sports, amutera ishoti rikomeye afungura amazamu.

Bidatinze ku munota wa 12, APR yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso, itsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino wari uryoshye kuko ibitego byari byinshi, ku munota wa 16, Rayon Sports yishyuye igitego cya mbere ku mupira Ntwari Sharif yazamukanye yihuta cyane.

Ku munota wa 19, Niyonkuru Edison yazamutse yihuta asiga ab’inyuma ba Rayon Sports acenga umunyezamu, atsinda igitego cya gatatu.

Rayon Sports yarushwaga bigaragara, ku munota wa 27, Nshunguyase Emmanuel yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mugiraneza Thierry akina n’umutwe atsinda igitego cya gatanu.

Ibitego byajyagamo umusubirizo, ku munota wa 30, Mugisha Aristide yatsinze igitego cya gatandatu.

Bidatinze ku munota wa 33, Ishimwe yatsinze igitego cya karindwi, mu gihe Rayon Sports wabonaga yashobewe.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 7-1.

APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri nk’icya mbere, ku munota wa 46, Ujeneza Patrick atsinda igitego cya munani.

Mu minota 65, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati ariko iy’Ingabo yiharira umupira cyane.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rayon Sports yageragezaga gusatira ariko abakinnyi ba APR bakugarira neza.

Ku munota wa 89, Ishimwe Hirwa Thierry yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cya Cyenda.

Umukino warangiye APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1 itangira Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 itanga ubutumwa.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gorilla FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Ni mu gihe mu bakobwa, umukino wabanjirije uyu, APR WFC yatsinze Police WFC ibitego 2-1.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n'Umuyobozi Mushya wa Tekinike, Gérard Buscher, baramutsa abakinnyi ba Rayon sports
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n'Umuyobozi Mushya wa Tekinike, Gérard Buscher, baramutsa abasifuzi
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yatangije irushanwa
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n'Umuyobozi Mushya wa Tekinike, Gérard Buscher, baramutsa abakinnyi ba APR FC
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere
Rayon Sports yatangiye nabi Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17
APR FC yagize igice cya mbere cyiza
APR FC yinjije ibitego birindwi mu gice cya mbere
Umukino warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 9-1
Rayon Sports yinjije igitego kimwe gusa
APR FC yatangiye neza Shampiyona
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Déo Rusanganwa yakurikiye umukino
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yitabiriye uyu mukino
Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusuf aganira na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .