Wari umukino wa mbere ku ikipe y’Ingabo iheruka gusezererwa na Gor Mahia muri CAF Champions League, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports mbere yo gutsindwa na Marines FC.
APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse mu minota ya mbere, ariko amashoti abiri yageragejwe na Manishimwe Djabel n’irindi ryatewe na Byiringiro Lague, ntiyerekeza mu izamu.
Ku munota wa 31, Babuwa Samson yashoboraga gutsindira Kiyovu Sports ku ishoti rikomeye yateye, ariko umunyezamu Ahishakiye Héritier arikuramo. Aya mahirwe yakurikiwe n’irindi shoti rya Saba Robert, naryo rifatwa na Ahishakiye.
APR FC yari yakomeje kubona uburyo bwinshi, yabonye igitego ku munota wa 36, ku mupira Mutsinzi Ange yahinduye mu rubuga rw’amahina, ushyirwa mu izamu na Serumogo Ally witsinze.
Ikipe y’Ingabo yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ariko Byiringiro Lague ahusha penaliti yakuwemo na Kimenyi Yves nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Niyonzima Olivier ‘Seif’.
Ku munota wa 61, Babuwa Samson yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Imanishimwe Emmanuel awushyira muri koruneri mbere y’uko Dusingizimana Gilbert atera ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Ahishakiye Héritier.
Kimenyi Yves yarokoye ikipe ye mu minota ya 80, akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira yari ahawe na Bizimana Yannick.
Mu minota y’inyongera, Habamahoro Vincent yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Manzi Thierry agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.
I Rubavu, Marines FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi, nyuma yo kunganya na Sunrise FC igitego 1-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Ahishakiye Héritier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier ’Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques.
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves (c), Serumogo Ally Omar, Dusingizimana Gilbert, Irambona Eric, Ngando Omar, Mbogo Ally, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abedi, Babuwa Samson, Mugenzi Cédric na Saba Robert.
Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa gatatu wa Shampiyona
Ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020
- Espoir FC vs Rayon Sports FC (Warasubitswe)
- Etincelles FC 1-2 Musanze FC
- Bugesera FC 1-3 Police FC
- Rutsiro FC vs Gasogi United (Warasubitswe)
- AS Muhanga 0-0 Gorilla FC
- AS Kigali 2-0 Mukura VS&L
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020
- APR FC 1-0 SC Kiyovu
- Marine FC 1-1 Sunrise FC




























Amafoto: Uwihanganye Hardi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!