Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye ikaze Memel Raouf Dao.
Yagize iti “APR FC inejejwe no kwakira Memel Raouf Dao mu muryango mugari wa APR FC.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.
Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.
Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze nyuma ya Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!