00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatangaje umukinnyi wa mbere yaguze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 June 2025 saa 03:39
Yasuwe :

APR FC yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu, aba umukinnyi wa mbere mushya utangajwe n’iyi kipe.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye ikaze Memel Raouf Dao.

Yagize iti “APR FC inejejwe no kwakira Memel Raouf Dao mu muryango mugari wa APR FC.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.

Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.

Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze nyuma ya Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.

Memel Raouf Dao ni umwe mu bakinnyi bashakishwaga n'amakipe menshi
Memel Raouf Dao agiye gufatanya na APR FC kwandika amateka
APR FC yahaye Memel Raouf Dao nimero umunani
Memel Raouf Dao yasinyiye APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .