Impande zombi zatandukanye mu bwumvikane gusa amakuru akavuga ko uyu musore yahawe imperekeza y’umushahara w’amezi atandatu.
Mu butumwa Ikipe y’Ingabo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimiye Odibo ku bihe bagiranye yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.
Odibo yatandukanye na APR FC nyuma yo kubura umwanya wo gukina nyamara yaratanzweho amafaranga menshi ndetse yari anitezweho byinshi.
Ntabwo ari we gusa kuko Ikipe y’Ingabo ikomeje ibiganiro byo gutandukana na mugenzi we, Chidiebere Nwobodo nawe wananiwe gufatisha muri iyi kipe.
Icyakora, amakuru avuga ko ibiganiro bikigoye kuko uyu mukinnyi we asaba guhabwa imperekeza y’imishahara y’amezi 12.
APR FC yo yamaze kwitegura gutandukana n’aba bakinnyi kuko yaguze Abanya-Uganda bakina n’ubundi mu mwanya bakinagamo aribo Denis Omedi yaguze kuri Kitara FC ndetse na Hakim Kiwanuka wavuye muri Villa SC.
APR FC ikomeje kwitegura Igikombe cy’Intwari, aho umukino wa mbere izahura na AS Kigali tariki ya 28 Mutarama 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!