Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe yayisuye ubwo yari isoje imyitozo, ayisaba kwitwara neza ku mukino wa Pyramids nk’uko bisanzwe, ikintu ngo cyongereye imbaraga iyi kipe nk’uko umutoza wayo Darko Novic yabitangaje.
Yagize ati “Ni byiza gusurwa n’abayobozi nk’aba kuko biba bagaragaza ko ushyigikiwe kuva hejuru. Byaduhaye izindi mbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa Pyramids.”
APR FC ikaba yakoze imyitozo ifite abakinnyi bayo bose barimo Mamadou Sy wari kumwe n’ikipe ya Mauritania yatsinze umukino umwe muri ibiri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, ari na ko byagenze kuri Pavelh Ndzila na Congo Brazzaville arindira izamu.
Iyi kipe ngo ikaba yizeye gusezerera ikipe ya Pyramids yo mu Misiri kuko amayeri y’amakipe yo mu barabu yose bayamenye nk’uko Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude yaje kubitangaza.
Ati “Kuri ubu umupira wabaye umwe, nta kintu na kimwe abantu bakibeshyeshya. Amakipe yo mu Barabu hari uburyo yagiraga amayeri haba mu kibuga ndetse no hanze ariko byose twarabimenye ndetse twiteguye kwitwara neza ku mukino tuzahuriramo.”
APR FC na Pyramids zizahurira kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Iyi kipe yo mu Misiri ikaba yaraye igeze mu Rwanda ndetse yakoreye imyitozo ya mbere i Kigali yabereye ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro.
Amafoto: Kwizera Herve.
Video: Inshungu Spes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!