APR FC yasezerewe mu ijonjora rya kabiri itsinzwe ibitego 3-1 ku wa Gatandatu mu gihe yari yanganyirije mu rugo igitego 1-1 mu mukino wabereye i Kigali mu minsi irindwi yari yabanje.
Gutsindwa kose ni ugutsindwa ariko kuri iyi nshuro APR FC yari yazamuye urwego ugereranyije n’uburyo yari yasezerewemo mu mwaka w’imikino ushize.
Ni ikipe yari yiyubatse kuko yaguze abakinnyi 11 bashya barimo abanyamahanga barindwi muri iyi mpeshyi.
Bivugwa ko aba bakinnyi bose batanzweho agera kuri miliyari 1,2 Frw ndetse benshi mu banyamahanga baguzwe bakaba bahabwa umushahara wa 5000$ ku kwezi nk’uko bimeze kuri Victor Mbaoma, Taddeo Lwanga na Apam Bemol Assongwe bayisanzwemo.
Ariko se yabuze iki?
APR FC yongeye kwirangaraho mu rugo
Ni byo ko APR imaze imyaka irindwi idatsindirwa mu rugo, ariko kimwe mu bituma ikomeza gusezererwa hakiri kare ni ukuba itabyaza umusaruro imikino yakira i Kigali.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League muri Gashyantare 2017, imbere ya Zanaco FC yo muri Zambia yayitsindiye kuri Stade Amahoro igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere.
Mu myaka ine iheruka, APR FC yahuye n’amakipe arimo Gor Mahia, Mogadishu City, Etoile du Sahel, US Monastir, Gaadiidka na Pyramids FC ariko ntayigeze iyitsindira i Nyamirambo aho yari imaze iminsi ikinira. Ni ko byagenze kandi no kuri Azam FC na Pyramids FC muri uyu mwaka.
Nubwo bimeze gutyo, muri aya makipe yose nta n’imwe APR yatsinze ku kinyuranyo kirenze igitego kimwe ku buryo yari kwizera ko yagera hanze ikaryama ku izamu ryayo, yatsindwa ibitego bike ikaba yakwizera gukomeza.
APR ikeneye guhindura Stade Amahoro imbehe yayo, buri kipe ihuriye na yo i Kigali ikaza yikandagira ndetse n’abafana bayo bagataha bafite icyizere nk’uko byari bimeze ubwo yasezereraga Azam FC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-0.
Imigurire ya APR FC irimo ibinegu
Uyu ni umwaka wa kabiri w’imikino APR FC iri gukina kuva isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, ndetse mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa, hagaragaye ko hari byinshi bitagenze neza byatumye iyi kipe igira umwaka utarashimishije abakunzi bayo n’abandi bose bayibamo.
Mu banyamahanga umunani yari ifite mu mwaka ushize, benshi ntibayibereye beza ndetse ubona ko nta kinyuranyo bakoze ugereranyije n’uko ikipe yari isanzwe yitwara mu mikino Nyafurika no muri Shampiyona y’u Rwanda kuko n’Abanyarwanda gusa batwaye igikombe inshuro ebyiri badatsinzwe.
Kuri iyi nshuro, na bwo iyi kipe yaguze abanyamahanga barindwi n’Abanyarwanda bane, ariko kugeza ubu hari abatarabona umwanya wo gukina kuko urwego rwabo rutashimwe n’Umutoza Darko Nović.
Nyuma y’amezi atatu, hari abafana benshi ba APR FC utabaza ngo uwitwa Odibo Godwin cyangwa Chidiebere Johnson Nwobodo bambara nimero zingahe. Wabumva kuko ntibigeze bababona bihagije bayikinira nyamara baravuzwe ibigwi ubwo berekezaga muri iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Aba Banya-Nigeria bakina ku mpande, kimwe n’Abanyarwanda Dushimimana Olivier ’Muzungu’ na Tuyisenge Arsène, baguzwe mu gihe n’ubundi APR yari ifite abakinnyi benshi kuri iyo myanya barimo Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain ’Bacca’, Apam Bemol, Ndikumana Danny [warekuwe akajya muri Gasogi United] n’abandi, gusa ntibyabujije ko Ruboneka Bosco akomeza kunyuzwa iburyo nyamara asanzwe akina hagati.
Kugura abakinnyi mbere yo kuzana umutoza bimaze kugaragara ko ari izingiro ry’ibibazo by’umusaruro muri APR FC kuko si kuri Darko Nović gusa bibaye, ahubwo na Thierry Froger yahitagamo gukinisha Abanyarwanda nyamara hari abanyamahanga baguzwe.
Benshi mu batoza ntibagendera ku mazina cyangwa ko umukinnyi yaguzwe amafaranga menshi, ahubwo bareba ibyo bagaragarizwa mu myitozo akaba ari byo bashingiraho bahitamo ugomba gukina.
Ni mu gihe hari abakinnyi baba ari ab’imyitozo ariko bagera mu kibuga ukababura. Kuri bamwe, bisaba ko umutoza aba ari we uba uzi icyo umukinnyi ashoboye ku buryo niba ari we wamwiguriye, amuryamaho, akamuha umwanya aho abandi batabyumva, kubera ko hari icyo amuziho ndetse amutegerejeho.
Kuri APR, igihe kirageze ngo abayobozi bayo batekereze uburyo hari ibyahinduka, niba koko nta mutoza wigurira umukinnyi ariko hagurwe bamwe mu bo ashaka cyangwa akeneye aho kuba abashimwe, abakunzwe n’umuyobozi runaka cyangwa abo ikipe yatsindiriwe na kanaka mu nyungu ze.
APR FC yishe ijisho rimwe ku kibazo cy’ubwugarizi
Uburyo APR FC yatandukanye na Omborenga Fitina na Ishimwe Christian bari mu bakinnyi beza bo ku mpande mu Rwanda, ntibyavuzweho rumwe.
Ariko ibyo byararangiye, byaba byari bikwiye cyangwa ari ya matiku yo kutumvikana, kurogana cyangwa ibindi bivugwa, icyakarebwe uyu munsi ni uburyo basimbujwemo.
APR FC ntiyatinze kubona ko ifite ibibazo mu bwugarizi nk’uko byagaragaye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ariko igisubizo cyabaye kimwe cya gukura Ishimwe Jean-René muri Marines, ngo abe umusimbura wa Niyomugabo Claude nyuma y’uko Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ wari kujya uhengekwa ibumoso yari amaze gusaba kugenda.
Mu mupira w’amaguru, akenshi igitego kiboneka habayeho ikosa cyangwa ari ubuhanga bw’abakinnyi, ariko muri iyi minsi APR FC itsindwa ibitego, ikanaterwa za penaliti nyinshi ku makosa yo kugarira nabi, cyane ku bakinnyi bo ku mpande iyo bahuye n’abakinnyi bazi gucenga.
Abanyamahanga batakinaga mu marushanwa Nyafurika bazakina muri Shampiyona ishyize imbere Abanyarwanda?
Ubwo benshi mu batoza bo mu Cyiciro cya Mbere bariraga kubera kudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga uko babyifuza, aho hari hasabwe ko baba umunani babanza mu kibuga n’abasimbura bane, APR FC yari ihugiye mu gutegura Imikino Nyafurika.
Kuri ubu, igihe cyayo cyageze kuko izakina umukino wa mbere na Etincelles FC ku Cyumweru, ariko ifite amahirwe kuko amategeko yagonze andi makipe mu mikino ibiri ya mbere, ubu yagorowe hakaba hemewe abanyamahanga 10 ku mukino barimo batandatu bahurira mu kibuga icya rimwe.
APR FC yari yaraguze abanyamahanga umunani mu mwaka wa mbere, yongeyemo abandi barindwi, ubu ifite 11 kuko yagurishije Salomon Bindjeme na Shaiboub Ali, ikarekura Ndikumana Danny na Nshimirimana Pitchou.
Byibuze hari abakinnyi b’abanyamahanga bazajya baba bafite ikiruhuko ku mukino kuko batazaba bemerewe gutoranywa mu bifashishwa ku mikino.
Ibyo biniyongeraho ko iyi Kipe y’Ingabo ifite abakinnyi benshi b’Abanyarwanda igenderaho nka Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert aho Umutoza Darko Nović yagaragaje ko bari hejuru y’abo bahanganira imyanya.
Ni iki cyakorwa?
Niba Darko Nović ari uguma muri APR FC nyuma y’uyu mwaka w’imikino ukiri mu bisi, nahabwe umwanya n’ubuyobozi bwa APR FC baganire, bumusangize intego n’aho bwifuza kugera, bumve icyo abitekerezaho.
Mu gihe impande zombi zaba zihuje, zishobora kwicara zikareba abakinnyi zikeneye, abadakenewe bakagenda ku mpera z’umwaka w’imikino, hakagurwa abandi bashya kandi na bo bizasaba ko batangwaho akayabo.
Ni byo, APR FC izaba ikeneye kongera gushora akayabo mu mpeshyi itaha kuko uburyo yagiye yitwara mu marushanwa Nyafurika mu myaka ishize ari byo bituma ikomeza gutombora amakipe akomeye kandi yo mu Barabu.
Igisubizo ni kimwe, ni ukwihangana no kubaka ikipe isatira urwego rw’ibyo bigugu kuko kugira ngo ukinane n’abeza ubatsinde bisaba ko na we uba uri mwiza nka bo. Ibindi byaba ari ugutungurana kandi ibyo biba gake.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!