APR FC yasezereye Etoile de l’Est iyisanze i Ngoma (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

APR FC yatsindiye Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa i Ngoma, ihita ibona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro n’intsinzi y’ibitego bibiri mu mikino yombi.

Ni mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020 ubera mu Karere ka Ngoma.

Etoile de l’Est yari yahize kwihimura kuri APR FC yari yayitsinze igitego kimwe mu mukino ubanza cyabonetse mu minota yinyongera.

Umukino watangiye Ikipe ya Etoile de l’Est iri hejuru cyane, mu minota icumi ya mbere ihusha uburyo bubiri bwabazwe ari nako irushaho kotsa igitutu APR FC.

Nyuma y’iyo minota abakinnyi ba APR bahise biyerekana, batangira gusatira cyane kugeza ubwo ku munota wa 13 ku makosa y’abakinnyi b’inyuma ba Etoile de l’Est, Nshimiyimana Yunusu yatsindiye APR FC igitego.

Iminota yakurikiyeho mu gice cya mbere yarangiye APR FC iri hejuru cyane aho yanagiye ihusha ubundi buryo bwinshi bwabazwe ibifashijwemo n’abakinnyi nka Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude na Nshuti Innocent bigaragaje cyane.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka ebyiri ikuramo Manishimwe Djabel yinjizamo Nkomezi Alex naho Ishimwe Kevin asimbura Byiringiro Lague.

Abakinnyi ba Etoile de l’Est bongeye kotsa igitutu mu minota ibanza ariko abakinnyi barimo Mutsinzi Ange na Manzi Thierry bagahagarara neza mu bwugarizi.

Mu minota ya nyuma ikipe ya APR yongeye kotsa igitutu Etoile de l’Est, Niyonzima Olivier Seifu ahusha uburyo bwiza ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’umunyezamu.

Ishimwe Kevin na we yahushije uburyo bwari bwabazwe nyuma yo gucenga umunyezamu, ateye mu izamu umupira ugarurwa n’abakinnyi b’inyuma ba Etoile de l’Est.

Muri uyu mukino abakinnyi barimo Nshimiyimana Yunusu na Manzi Thierry babonyemo amakarita y’umuhondo.

Umutoza wa Etoile de l’Est, Bakundakabo Rachid, yavuze ko impamvu ikipe ya APR yamutsinze, yamurushije ubukuru.

Yavuze ko igitego yatsinzwe cyaturutse ku dukosa duto twakozwe n’abakinnyi be b’inyuma maze aba APR FC babyaza umusaruro ayo mahirwe.

Yakomeje yizeza abakunzi ba Etoile de l’Est ko bagiye gukomeza kwitegura neza imikino yo mu cyiciro cya kabiri ku buryo uyu mwaka iyi kipe izazamuka mu cya mbere.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yavuze ko iyi ari intsinzi ikomeye cyane bitewe n’uko Etoile de l’Est yagaragaje urwego ruri hejuru mu mikinire.

Yavuze ko kuruhutsa abakinnyi nka Usengimana Danny, Bukuru Christophe, Butera Andrew n’abandi ari ukugira ngo n’abandi babone imikino myinshi bitume baguma ku rwego rwiza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Rwabugiri Umar, Rwabuhihi Placide, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mushimiyimana Muhamed, Niyonzima Olivier Seifu, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague na Nshuti Innocent.

Etoile de l’Est: Musoni Yves, Ngabitsinze Evode, Niyonkuru Aboubakar, Niyibizi Emmanuel, Iradukunda Pacifique, Kwizera Jean Luc, Iraguha Hadji, Niyonkuru Ramadhan, Niyonkuru Daniel, Rutayisire Aman na Bugingo Jean Pierre.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Etoile de l'Est babanje mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi bafata ifoto hamwe n'abasifuzi
Nshimiyimana Yunussu atsindira APR FC igitego cyabonetse muri uyu mukino
Manzi Thierry yahagaze neza mu bwugarizi bwa APR FC
Nshuti Innocent yagiye ba myugariro ba Etoile de l'Est

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza