APR FC yasezerewe na Gor Mahia muri CAF Champions League itarenze umutaru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Ibitego byo mu minota ya nyuma byatumye APR FC itsindwa na Gor Mahia 3-1, isezererwa ku bitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

APR FC yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize.

Kuri uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium i Nairobi, kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Adil Mohammed Erradi yakoze impinduka eshatu mu babanza mu kibuga, Ruboneka Jean Bosco, Tuyisenge Jacques na Byiringiro Lague bahabwa umwanya.

APR FC yabonye penaliti hakiri kare, ku munota wa cyenda, ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques ayiteye arayihusha.

Samuel Onyango yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 18 ku mupira ubwugarizi bwa APR FC bwananiwe gukuraho nyuma yo kuva muri koruneri yatewe na Kenneth Muguna.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, yakoze impinduka imwe, Niyomugabo Claude aha umwanya Bizimana Yannick.

Umunyezamu Rwabugiri Umar yafashije APR FC kuguma mu mukino, akuramo imipira ibiri yashoboraga kuvamo igitego yabonetse ku ruhande rwa Gor Mahia.

Nsanzimfura Keddy winjiranye mu kibuga na Ndayishimiye Dieudonné, bombi basimbuye Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague, ni we wishyuriye APR FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Kugeza kuri uwo munota, APR FC yari yizeye gukomeza, ariko icyizere cyayo cyayoyotse mu minota itanu y’inyongera, aho Gor Mahia yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri.

APR FC yari yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League muri uyu mwaka yasezerewe itarenze umutaru, bivuze ko igiye guhanga amaso ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

Mu ijonjora rya kabiri, Gor Mahia izahura n’ikipe igomba kuva hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Gor Mahia FC: Gad Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno, Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Banerd Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla na Samuel Onyango.

APR FC: Rwabugiri Ndayisenga Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques.

Abakinnyi ba Gor Mahia bishimira intsinzi babonye mu minota ya nyuma
APR FC yatsindiwe muri Kenya ibitego 3-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .