Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA, yavuze ko kubera ubucucike bw’imikino myinshi yari yemeranyije na Police FC ko umukino zifitanye tariki 4 Ukuboza wasubikwa, ndetse n’icyifuzo cyamenyeshejwe Rwanda Premier League ariko ikagitera utwatsi.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ivuga ko itumva impamvu icyifuzo cyayo kitakiriwe kandi muri uyu mwaka hari andi makipe yumvikanye hagati yayo, yifuza gusubikirwa imikino, bikemerwa. Bityo na yo yifuza ko ubusabe bwayo bwumvwa.
APR FC ivuga ko kuba ifite ibirarane byinshi atari amakosa yayo, cyane ko harimo ibyaturutse ku kuba baratanze abakinnyi mu ikipe y’Igihugu. Bityo ko itagakwiriye kubihanirwa ahubwo yakabishimiwe.
Gahunda nshya ya Shampiyona igaragaza ko APR FC izakina imikino itandatu mu minsi 18, harimo ine izakina mu minsi 11 yonyine, igasozwa n’uwo izahuriramo na mukeba Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza, iyi kipe iracakirana na As Kigali nyuma y’aho Rayon Sports bikunze guhangana yatsinze Vision 3-0 ikaguma ku mwanya wa mbere irusha APR FC amanota 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!