Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ishize nibwo Kategaya wari umeze neza muri Mukura yerekeje muri APR FC. Icyakora uyu mukinnyi ntabwo yahiriwe mu Ikipe y’Ingabo kuko yabuze umwanya wo gukina.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Mukura VS yasabye APR FC kuyisubiza uyu mukinnyi ariko Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo burabyanga buvuga ko ahubwo bubona akwiye guhanganira umwanya.
Kategaya ahanganiye umwanya na Lamine Bah, Richmond Lamptey na Niyibizi Ramadhan, ibimuha amahirwe make yo kuzabona iminota yo gukina.
Mu bihe bye muri Mukura VS, Kategaya yari yagaragaje ubuhanga burimo gutsinda ibitego ndetse no kurema uburyo bwinshi kuri bagenzi be.
Mukura VS yatangiye nabi Shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kubona inota rimwe muri atandatu yashobokaga. Ni mu gihe APR FC yo ifite ibirarane bibiri by’imikino itakinnye ubwo yari mu Mikino Nyafurika ya CAF Champions Leagueb yasezereyemo Azam FC mu ijonjora rya mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!