Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite Dushimumugenzi Jean na Muhire Anicet ndetse byongeye ikaba yatozwaga n’umutoza w’abanyezamu Harerimana Gilbert nyuma yo kwirukana Umurundi Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo wari umwungirije.
Ikipe y’ingabo yinjiye neza mu mukino, ifungura amazamu ku munota wa gatandatu ku gitego cyatsinzwe na Usengimana Danny wujuje ibitego birindwi nyuma yo guherezwa na Manishimwe Djabel.
Nyuma y’iminota ine, Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gucenga abakinnyi b’inyuma ba Musanze FC mu gihe ku munota wa 15, Nizeyimana Djuma yatsinze icya gatatu ku makosa y’umunyezamu Muhawenayo Gad utafashe umupira watewe na Byiringiro Lague ngo awukomeze.
Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, APR FC yatsindiwe igitego cya kane na Manishimwe Djabel na bwo ku mupira watewe nabi n’umunyezamu Muhawenayo wari usohotse mu gihe Manzi Thierry yatsinze agashinguracumu ku munota wa 75.
Mu minota ya nyuma, Musanze FC yasatiriye APR FC bikomeye binyuze ku bakinnyi barimo Didier Touya na Moussa Sova.
Iyi kipe yo mu Majyaruguru, yashoboraga kubona igitego cy’impozamarira mu minota y’inyongera, Rwabugiri Umar akuraho umupira watewe na Imurora Japhet nyuma yo guhindurwa na Harerimana Obed.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 27, irusha amanota atatu Police FC, yo izakirwa na AS Muhanga kuri iki Cyumweru.
Ikipe y’ingabo izagaruka mu kibuga hagati mu cyumweru gitaha, yakirwa na Gicumbi FC ku wa Kabiri.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu gihe Heroes FC yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2-2.
Gahunda y’umunsi wa 11 wa Shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019
- Etincelles FC 2-1 Gasogi United
- Gicumbi FC 2-2 Heroes FC
- APR FC 5-0 Musanze FC
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
- SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 18h00)
- Marines Fc vs Mukura VS (Stade Umuganda, 15h00)
- AS Muhanga vs Police (Stade Muhanga, 15h00)
- Bugesera FC vs Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
- AS Kigali vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h00)

































Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO