APR FC yanyagiye Mukura VS y’abakinnyi 10, ikomeza kuyobora Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

APR FC ikomeje urugendo rwo kudatsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, yanyagiye Mukura Victory Sports ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye mu Majyepfo, kuri uyu wa Gatandatu.

Imbere y’abafana buzuye Stade ya Huye, APR FC yinjiye neza mu mukino ndetse mu minota itanu ibanza, yabonye uburyo bubiri bwiza, Mukura Victory Sports itabarwa n’abakinnyi bayo bakina inyuma.

Ikipe y’ingabo yakomeje gushyira igitutu kuri iyi kipe y’i Huye, bitanga umusaruro ku munota wa 17 ubwo Nshuti Innocent warebanaga neza n’umunyezamu Iratugenera Edouard, umupira awushyira mu rushundura.

Igice cya mbere nticyahiriye Mukura yakiniraga imbere y’abafana bayo, aho ku munota wa 31, Umunya-Ghana Munir Abdul Raman, yacenze ba myugariro ba APR FC, ariko umupira awutera hejuru.

Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka rikomeye ku makipe yombi, Mukura Victory Sports ishaka kwishyura, umupira w’umutwe watewe na Iradukunda Bertrand usanga umuzamu Omar Rwabugiri ahagaze nabi, awukozaho imitwe y’intoki werekeza muri koruneri.

Umukino wahinduye isura ku munota wa 54 ubwo Byiringiro Lague yasigaga ba myugariro ba Mukura Victory Sports, abatsindana igitego cya kabiri n’umutwe nyuma yo gusigarana na myugariro, Uwihoreye Jean Paul n’umunyezamu gusa.

APR FC yakomeje gusatira izamu rya Mukura, ibona uburyo bwa Niyonzima Olivier ‘Sefu’ wateye ishoti rikomeye ku munota wa 59, ku bw’amahirwe make ye umupira ufata umutambiko w’izamu.

Nyuma y’igitutu gikomeye APR FC yashyize kuri Mukura, abakinnyi bo hagati b’iyi kipe y’i Huye batangiye gukora amakosa cyane, kapiteni wayo Niyonkuru Ramadhan ahabwa ikarita itukura ku munota wa 60.

APR FC yungukiye ku buke bw’abakinnyi ba Mukura Victory Sports, irushaho kuyisatira ndetse yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira watewe na Niyonzima Olivier, uca ku ruhande gato rw’izamu.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Ishimwe Kevin yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Iratugenera Edouard ananirwa kugarura uyu mupira wavuyemo igitego cya gatatu.

Ku munota wa kabiri muri itanu y’inyongera nibwo myugariro Fitina Ombolenga yirukankanye abakinnyi ba Mukura Victory Sports, abatsinda igitego cya kane cya APR FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gukomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 54, irusha amanota arindwi Rayon Sports ya kabiri na 47.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Mukura VS: Iratugenera Edouard, Uwihoreye Jean Paul, Manzi Aimable,Rugirayabo Hassan, Hitimana Janvier, Niyonkuru Ramadhan (C), Mutabazi Hachim, Biraboneye Aphrodis, Ntwari Evode, Iradukunda Bertrand na Muniru Abdul Rahman.

APR FC: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry (C), Buregeya Prince, Manishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Niyonzima Olivier, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ishimwe Kevin, Nshuti Innocent na Byiringiro Lague.

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Mutijima Janvier akurikiye umupira wari ugeze kuri kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry
Ishimwe Kevin atwara umupira Rugirayabo Hassan wa Mukura Victory Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza