00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yanganyije na Étoile Sportif du Sahel muri Champions League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Manishimwe Djabel yafashije APR FC kunganya na Étoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Étoile Sportif du Sahel iri mu makipe 10 ya mbere akomeye muri Afurika mu myaka itanu iheruka, yatangiye umukino iri hejuru ndetse yashoboraga gutsinda mu minota ibiri ya mbere, uburyo bubiri yabonye busubizwa inyuma n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre.

Kunanirwa kugarira neza umupira wazamukanywe na Oussema Abid ni ko kwavuyemo igitego cya Etoile du Sahel cyinjijwe na Taeb Meziani ku munota wa kane.

APR FC yakinaga neza mu minota ya 30, byasabye ko itegereza uwa 38, ibona uburyo bwa mbere bugana mu izamu ku ishoti ryatewe na Manishimwe Djabel, rifatwa neza n’umunyezamu Ali Jemal.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire ni bwo APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhindurwa na Tuyisenge Jacques.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Abanya-Tunisia, Zineddine Boutmene asimburwa na Saddem Ben Aziza.

Étoile du Sahel yatsinze igitego cyanzwe ku munota wa 48 ubwo Taeb Meziani yakoreraga umunyezamu ikosa ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina watewe na Youcef Laouafi.

Nyuma y’iminota mike, Mugunga Yves yasimbuye Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC mu gihe Tuyisenge Jacques wavunitse, yasimbuwe na Nshuti Innocent ku munota wa 64.

Mugunga Yves yakinanye neza na Manishimwe Djabel wateye ishoti rikomeye, ku bw’amahirwe make umupira uca hejuru y’izamu rya Ali Jemal.

Nta minota myinshi inyuzemo, na bwo Mugunga yambuye umupira Saddem Ben Aziza, arangije aramucenga mbere y’uko atera umupira wakuwemo na Ali Jemal mbere y’uko Niyomugabo Claude awusubizamo akawutera hejuru cyane.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, amaso asigara ahanzwe indi izakinirwa muri Tunisia ku wa 22 Ukwakira 2021.

APR FC yanganyije na Étoile Sportif du Sahel mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .