00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yanganyije na AS Kigali igeza imikino 49 idatsindwa muri Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 January 2022 saa 09:20
Yasuwe :

APR FC yujuje imikino 49 ya Shampiyona idatsindwa nyuma yo kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona ya 2021/22 wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wabereye i Nyamirambo watangiye ukereweho isaha yose, saa Kumi, nyuma y’uko uwabanje guhuza Kiyovu Sports na Espoir FC watinze kurangira kubera imvura nyinshi yaguye.

Wari uwa 48 ku mutoza Adil Mohammed Erradi utaratsindwa umukino wa Shampiyona kuva atangiye gutoza APR FC mu mpeshyi ya 2019.

Ku ruhande rwa AS Kigali, wari umukino wa mbere ku mutoza Mike Hilary Mutebi wari wakoze impinduka zirimo n’uburyo bw’imikinire, akoresha ubwugarizi bwa batatu burimo Bishira Latif, Kwitonda Ally na Ishimwe Christian.

APR FC yashoboraga gufungura amazamu mu minota ya mbere, ariko igorwa n’umunyezamu Bate Shamiru wabujije Mugunga Yves gutsinda mbere y’uko Byiringiro Lague atera ishoti ryagiye ku ruhande.

AS Kigali yakoze impinduka hakiri kare ubwo Bate Shamiru wababaye nyuma yo kugongana na Mugunga Yves, yasimburwaga na Ntwari Fiacre nyuma y’iminota 20 gusa.

Manishimwe Djabel yabonye uburyo bwiza ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, atera ishoti ryagiye hejuru y’izamu mu gihe na Mugisha Gilbert yatunguwe n’umupira yateresheje ivi ukajya hejuru.

AS Kigali yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude ku munota wa 36, umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim arabyihorera.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yahushije kandi uburyo bwabazwe ku mupira wari uvuye muri koruneri mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ukurwamo na Ishimwe Jean Pierre mu buryo bugoranye.

Shabani Hussein ‘Tchabalala’ winjiye asimbuye Niyibizi Ramadhan mu gice cya kabiri, yahushije uburyo bwiza ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina, rikurwamo na Ishimwe Jean Pierre washyize umupira muri koruneri.

APR FC yibwiraga ko ishobora guhabwa penaliti ubwo Ishimwe Anicet yagushwaga mu rubuga rw’amahina na Rukundo Denis, ariko umusifuzi Twagirumukiza arabyirengagiza.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 28 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na Kiyovu Sports yagize amanota 29 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1. Ikipe y’Ingabo ifite imikino ibiri y’ibirarane izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 24, irusha inota rimwe Rayon Sports izakira Marines FC ku Cyumweru na Police FC izakina na Bugesera FC ku wa Mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Bate Shamiru, Kwitonda Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rukundo Denis, Bishira Latif (c), Kwizera Pierrot, Mugheni Kakule Fabrice, Ishimwe Christian, Niyonzima Olivier Seif , Abubakar Lawal na Niyibizi Ramadhan.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel (c), Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert na Mugunga Yves.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Ba kapiteni b'amakipe yomb; Bishira Latif na Manishimwe Djabel bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim
Umunyezamu Bate Shamiru yagonganye na Mugunga Yves ubwo yamubuzaga gutsinda
Umukino wahagaze inshuro ebyiri Bate Shamiru agaragaza ko yababaye
Abaganga ba AS Kigali bita kuri Bate Shamiru mbere y'uko asimburwa
Mugheni Kakule Fabrice akurikiye umupira ubwo yari asatiriwe na Buregeya Prince
Bishira Latif yitambika Mugisha Gilbert washakaga gutsinda
Byiringiro Lague afunga umupira ubwo yari hafi y'izamu
Ishimwe Christian agerageza gutangira umupira wahinduwe na Omborenga Fitina
Umutoza wa AS Kigali, Mike Mutebi, atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Manishimwe Djabel atera ishoti ryanyuze heuru y'izamu
Niyonzima Olivier 'Seif' atwara umupira Mugunga Yves
Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif, ashoreye umupira
Abubakar Lawal ashoreye umupira ubwo yari akurikiwe n'abakinnyi ba APR FC
Mugunga Yves agerageza gufunga umupira ubwo yari hagati ya Bishira Latif na Ishimwe Christian
Higiro Thomas utoza abanyezamu ba AS Kigali atanga inama kuri Ntwari Fiacre
Umutoza wa APR FC, Adi Mohammed Erradi, yereka abakinnyi be uko bakabaye bakina
Niyomugabo Claude yerekana ko nta kosa yakoze ubwo yari amaze kugusha Niyibizi Ramadhan
Umutoza wa AS Kigali, Mike Hilary Mutebi, yatoje umukino wa mbere muri Shampiyona y'u Rwanda
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, amaze gutoza imikino 48 ya Shampiyona adatsindwa
Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim atanga ikarita y'umuhondo kuri Ruboneka Jean Bosco
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre, atera umupira imbere ubwo yari asatiriwe na Niyibizi Ramadhan
Tuyisenge Jacques yagiye mu kibuga asimbuye mu gice cya kabiri
Shabani Hussein 'Tchabalala' ashaka uko acenga Nsabimana Aimable

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .