00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yananiranywe na rutahizamu mwiza wa Shampiyona ya Ghana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 June 2024 saa 04:43
Yasuwe :

Ikipe ya APR yananiwe kumvikana na rutahizamu w’Umunya-Uganda Steven Desse Mukwala wayisabye kumwishyura agera ku bihumbi 70$.

APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2024/25, ikomeje kurambagiza abakinnyi batandukanye bazayifasha kwitwara neza nyuma yo gusezererwa nabi mu mwaka w’imikino ushize.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri aya mezi abiri, umwe mu bakinnyi iyi kipe yaganirije harimo Umunya-Uganda Steven Desse Mukwala ukinira Asante Kotoko yo muri Ghana.

Mukwala w’imyaka 25, ni we kugeza ubu uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Ghana aho amaze kwinjiza 14.

APR FC yifuje kumugura dore ko amasezerano ye ari kugana ku musozo, ariko impande zombi ntizabasha kumvikana.

Amakuru avuga ko APR yifuje kumuha hagati y’ibihumbi 30$ n’ibihumbi 40$ ndetse n’umushahara wa 5000$ ariko uyu Munya-Uganda asaba ibihumbi 70$ n’umushahara wa 8000$.

Kimwe mu byatumye Steven Mukwala ananiza APR FC harimo ko yumva amaze kugera ku rwego rwo kuba atava muri Shampiyona ya Ghana ngo akine mu yo mu Rwanda, ndetse amakuru menshi amwerekeza muri Algeria ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Mukwala ni umwe mu bakinnyi Uganda yitabaje ku mikino izahuramo na Botswana tariki ya 7 Kamena ndetse na Algeria tariki ya 10 Kamena mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu makipe yakiniye harimo Vipers SC, Maroons FC na URA FC z’iwabo.

APR FC yifuje kugura Steven Mukwala uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Ghana
Steven Desse Mukwala yakiniye amakipe akomeye muri Uganda mbere yo kujya muri Ghana
Mukwala ni umwe mu bakinnyi Uganda yifashisha mu busatirizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .