APR FC yamuritse umutoza mushya n’abakinnyi bane barimo Danny Usengimana (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

APR FC yatangaje ku mugaragaro umutoza mushya, Zlatko Krmpotić, ukomoka muri Serbia wahize gukina umukino usatira no kugeza iyi kipe mu matsinda y’amarushanwa ya CAF afatanyije n’abakinnyi barimo abashya nka Danny Usengimana na Ally Niyonzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2019 ku cyicaro cya APR FC ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali habereye umuhango wo kwereka abakinnyi umutoza mushya.

Muri uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi wungirije w’iyi kipe, Maj. Gen. Mubarak Muganga, abanyamakuru beretswe umutoza Zlatko Krmpotić, ahita atangaza ko atazagorwa no kumenyera APR FC kuko amaze igihe ayikurikirana.

Uyu mutoza wavutse tariki 7 Kanama 1958 yagize ati “Ntabwo bizangora kumenyera kuko maze kureba APR FC ikina mu mikino itanu ishize. Nzi neza ko ari ikipe ikomeye hano mu Rwanda ariko mu gihe cyanjye igomba gukomera kurushaho.”

Yakomeje agira ati “Ndi umutoza ukunda umukino usatira, ku buryo gutsinda igitego kimwe mu gice cya mbere abakinnyi bagakina bugarira iminota irenga 50 nkuko byagenze mu mikino APR FC iheruka gukina, njye simbyemera.”

Ubuyobozi bwa APR FC bwanaboneyeho kumurika abakinnyi bane barimo Rutahizamu Danny Usengimana wavuye muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri wifuzwaga n’andi makipe yo mu Rwanda nka AS Kigali na Police FC.

Undi ni Nshuti Innocent utarahiriwe n’ubuzima bwo muri Tunisia aho yakinaga muri Stade Tunisien Football club.

Aba bakinnyi batangarijwe rimwe n’Umukinnyi wo hagati Ally Niyonzima wari muri AS Kigali na Iragire Ramadhan, Umunyarwanda wakinaga nka myugariro w’ibumoso muri Atlético Olympic Football Club y’i Burundi.

Bose basinye amasezerano y’umwaka n’igice biteganyijwe ko babisikana n’abandi bakinnyi hagati ya babiri na batatu APR FC igomba gutiza mbere ya tariki 10 Gashyantare 2019 ubwo isoko ryo kugura abakinnyi imbere mu gihugu rizaba rifunzwe.

Kuko isoko ryo kugura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ryafunzwe mu Ukuboza 2017, aba bakinnyi bavuye hanze binjira muri APR FC bivugwa ko basinyishijwe na Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri kuko yo idakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya FIFA ryo guhererekanya abakinnyi, ikaba yahise ibatiza APR FC.

Ally Niyonzima ntabwo yaje muri uyu muhango kuko ari i Burundi aho yagiye nyuma yo gusinyira APR FC kuri uyu wa Kane
Danny Usengimana yazanye muri APR FC intego yo gutsinda ibitego byinshi nkuko yabikoraga muri Police FC mu myaka ibiri ishize
Lt. Col. Sekaramba Sylvestre (ibumoso) yatangajwe nka Team Manager mushya wa APR FC
Zlatko Krmpotić azakomeza kungirizwa n'abatoza basanzwe muri APR FC barimo Radanavic Miodrag bakomoka mu gihugu kimwe
Iragire Ramadhan wakinaga miri Atlético Olympic FC y’i Burundi ni Umunyarwanda 100%

Amafoto: Julius Ntare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza