00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yamuritse batandatu bashya, Ruboneka ahembwa nk’umukinnyi w’umwaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 August 2022 saa 06:47
Yasuwe :

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira, Ruboneka Jean Bosco, yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka mu ikipe ya APR FC.

Ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Kanama 2022 mu muhango wabereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo aho iyi kipe isanzwe ituye, uyoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga.

APR FC yahembye abakinnyi bitwaye neza umwaka ushize w’imikino, inamurikira abakunzi bayo abakinnyi batandatu bashya.

Ruboneka Jean Bosco yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mu bandi bahembwe harimo Ishimwe Jean Pierre wahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto; Mugunga Yves na Mugisha Girbert bahembwa nk’abatsinze ibitego byinshi kuko buri umwe yatsinze ibitego bitandatu.

Iyi kipe kandi yanahembye umutoza wayo Adil Erradi Muhammed nk’umutoza umaze kwitwara neza kuva yagera muri iy’ikipe, kuko yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona byikurikiranya.

Muri uyu muhango kandi herekanwe abakinnyi bashya baguzwe muri iyi mpeshyi barimo Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian bavuye muri AS Kigali.

Hari kandi Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports, Ndikumana Fabio wavuye muri Musanze FC, Ishimwe Fiston na Mbonyumwami Thaïba wavuye muri Espoir FC.

APR FC imaze imyaka itatu yikurikiranya itwara igikombe cya shampiyona. Izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League izatangira muri Nzeri 2022.

Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC ibitego bitandatu mu mwaka ushize
Mugunga Yves nawe yahembwe nk'uwatsinze ibitego byinshi
Ruboneka yahaye umukinnyi w'umwaka muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .