APR FC yatsinze umukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize ku bitego 2-1.
Imyitozo ya nyuma ya APR FC i Nairobi, yatangiye saa Kumi z’umugoroba (saa Cyenda za Kigali) yaranzwe n’iyongera ingufu mbere yo gukora ku mupira byoroheje umukinnyi ku giti cye, nyuma abakinnyi bigabanya mu makipe abiri bakinira hamwe.
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yavuze ko intego imwe yabajyanye muri Kenya, ari ugukora uko bashoboye bagakomeza mu ijonjora rya kabiri.
Ati “Turi hano kubera bo, turi hano ku bw’umuryango mugari wa APR ntabwo twabyirengagiza tuzatanga byose tubahe itike yo gukomeza. Ndongera no gushimira umuryango mugari wose wa APR FC cyane cyane abayobozi ku byo bakorera ikipe ndetse n’abakinnyi.”
Umukino wa Gor Mahia na APR FC uzabera kuri Nyayo Stadium guhera saa Cyenda z’i Kigali, uzaba mu muhezo mu gihe uzerekanwa kuri KBC.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya Champions League.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!