APR FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 18 Mata 2019 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ibanziriza iya nyuma ku kibuga cya Shyorongi yitegura mukeba Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera.

Iyi myitozo yabaye mu gitondo yari yiganjemo iyoroshye, abakinnyi bibanda cyane ku guhanahana umupira mu kibuga hagati ndetse no gutera imipira iteretse yaba coup-franc ndetse na penaliti.

Umutoza mukuru w’iyi kipe Zlatko Krmpotić yagabanyije abakinnyi mu makipe abiri , iya mbere ari nayo yatozaga yatangaga ishusho y’ikipe izabanzamo ku wa Gatandatu mu gihe iya kabiri yatozwaga n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa

Ikipe ya mbere yari igizwe n’abakinnyi basanzwe bakoreshwa nk’umunyezamu Kimenyi Yves, Hakizimana Muhadjiri, Ally Niyonzima, Imran Nshimiyimana , kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste, Nshuti Innocent n’abandi.

Ikipe ya kabiri yari yiganjemo abakinnyi batabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe ushyizemo n’abakize imvune barimo umunyezamu Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Sugira Ernest, Danny Usengimana , Issa Bigirimana , Nsengiyumva Mustapha, Nizeyimana Mirafa, Songayingabo Shaffy n’abandi.

Nyuma y’imyitozo, umutoza mukuru wa APR FC, Zlatko Krmpotić yavuze ko uzaba ari umukino utoroshye, ariko kuri we asanga imikino yose iba ingana kuko nta we utwarira igikombe ku ikipe imwe.

Ati” Ntabwo ari wo mukino wa mbere ntoje ukomeye, buri mukino ni ingenzi ntabwo Rayon Sports ariyo y’ingenzi kuko umuntu adatwarira shampiyona ku ikipe imwe. Ibijyanye n’imikinire ibyo ni ibanga ryanjye, ntabwo narivuga. Nizeye ko nzatsinda umukino.”

Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yavuze ko we na bagenzi be uyu mukino bawufata nka ‘finale’ kuko ugiye guhuza amakipe yombi ahatanira igikombe cya shampiyona.

Ati” Uyu mukino turi kuwufata nka ‘Finale’ kuko turifuza igikombe kandi uko tucyifuza ni nako Rayon Sports ikifuza kuko nayo iracyari mu urwo rugamba n’ubwo tuyirusha amanota atandatu ariko ni make ugereranyije n’imikino isigaye.”

Nshuti Savio Dominique, umwe mu bakinnyi bari muri APR FC barakinnye no muri Rayon Sports, ndetse akaba ari we uheruka gutsindira ikipe ya Gisirikare igitego cyatandukanye impande zombi mu mukino uheruka, yavuze ko uyu mukino ari ingenzi kandi we na bagenzi be bawiteguye neza.

Ati” Ni umukino w’ingenzi haba ku bafana, abayobozi natwe abakinnyi kandi ndumva ari wo mukino uzaduha kwegera imbere dusatira igikombe. Mfata nk’umunsi wose ntekereza ku mukino nk’uyu ndeba icyatuma nitwara neza. Ibyo abafana [ba Rayon Sports] bavuga byose ni byo bintera imbaraga.”

Abakinnyi barimo Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Nsengiyumva Moustapha, Mugunga Yves, Rukundo Denis, Songayingabo Shaffy, Danny Usengimana, Sugira Ernest, Ntwari Evode, Nizeyimana Mirafa na Ntaribi Steven wavunitse ntabwo bari muri 20 bitegura uyu mukino nubwo babafasha mu myitozo.

APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 54, izajya mu kibuga ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kwegukana shampiyona dore ko kugeza ubu irusha Rayon Sports ya kabiri amanota atandatu.

Gahunda y’umunsi wa 23 wa shampiyona:

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata

Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30)
Musanze FC vs Kirehe FC (Stade Ubworoherane, 15h30)

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h30)

Sunrise FC vs AS Muhanga (Nyagatare, 15h30)

Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Kicukiro, 15h30)

Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Gicumbi, 15h30)

Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30)

Kuwa Mbere tariki ya 22 Mata

Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)

Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi APR FC izaba icungiweho mu bwugarizi
Kimenyi Yves yizeye kuzitwara neza n'ubwo hashize iminsi hashyizwe hanze amashusho ye yambaye ubusa
Herve Rugwiro azaba afatanyije na Buregeya Prince mu mutima wa ba myugariro
Muhadjili Hakizimana yagiriye akabazo mu myitozo
Ahita yitabwaho n'umuganga w'ikipe
Umutoza yahise aza kumubaza niba ameze neza
Nshuti Savio azaba ahura n'ikipe yazamuriyemo izina
Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste niwe uzaba uyoboye bagenzi be
Danny Usengimana ntabwo ari mu mwiherero na bagenzi be bazakina umukino wa Rayon Sports nubwo afasha abandi mu myitozo
Mugunga Yves utakibona umwanya nawe ntari kumwe na bagenzi be mu mwiherero
Butera Andrew uhagaze neza muri iyi minsi
Nkinzingabo Fiston ari mu bategerejweho kwitwara neza mu mukino bazahuramo na Rayon Sports
Issa Bigirimana ntazifashishwa ku mukino wa Rayon Sports kubera urwego rukiri hasi
Nsengiyumva Mustapfa nawe ntari mu mwiherero hamwe na bagenzi be biteganyijwe ko ari bo bazifashishwa ku mukino bafitanye na Rayon Sports
Nshuti Innocent ategerejweho ibitego
Ombolenga Fitina wigaragaje neza mu myitozo y'uyu munsi
Umutoza Zlatko Krmpotić yereka Ombolenga Fitina na Savio uburyo baboneza coup-franc mu izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza