APR FC yakosoye Mukura VS ku munsi wa mbere w’Igikombe cy’Intwari 2020 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Nshuti Innocent byafashije APR FC gutangira neza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020, itsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yihariye umukino mu minota ya mbere ndetse ihusha uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Manishimwe Djabel wabonye imipira ye ibiri ikomeye yateye mu izamu itarenga umurongo, ni nyuma y’uko Bikorimana Gérard yashyize muri koruneri uwa nyuma watewe n’uyu mukinnyi ukina inyuma y’abashaka ibitego.

Byiringiro Lague yakabaye yatsinze uburyo nk’ubu nk’uko byari kugenda no kuri Omborenga Fitina wahawe umupira wari uteretse na Manishimwe Djabel, ariko bombi bayitera hanze.

Uburyo bumwe bukomeye Mukura yabonye mu minota 30 ya mbere y’umukino, ni ishoti rikomeye ryatewe na rutahizamu Muniru Abdul Raman, ukurwamo na Rwabugiri Umar ahaguruka yihuta, awufata neza.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, Ntwari Evode yacomekewe umupira ahagana mu ruhande rw’iburyo, asiga Mutsinzi Ange maze nyuma yo kumwinjirana mu rubuga rw’amahina, aramuhindukirana, aroba umunyezamu Rwabugiri wari uhagaze imbere gato, umupira uruhukira mu izamu.

Ibyishimo by’abafana ba Mukura Victory Sports ntabwo byamaze umwanya kuko nyuma y’iminota ibiri, Byiringiro Lague yacomekewe umupira mu rubuga rw’amahina maze yishyurira APR FC.

Mu minota ibiri y’inyongera yongereweho mu gice cya mbere, nibwo APR FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Manishimwe Djabel yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Usengimana Danny wari uhagaze wenyine, atera mu izamu n’umutwe.

Mu gice cya kabiri, Mukura Victory Sports yakoze impinduka zirimo iyo Olih Jacques yasimbuwemo na Umwungeri Patrick na Ntwari Evode wasimbuwe na Mbazumutima Mamadou, ariko nabwo ikomeza kurushwa mu kibuga hagati.

Nyuma yo gukuramo Usengimana Danny wasimbuwe na Nshuti Innocent, APR FC yakomeje gusatira Mukura, ariko nabwo Ishimwe Kevin , Manishimwe Djabel na Ishimwe Anicet bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Habura iminota ibiri ngo 90 isanzwe y’umukino yuzure, Nshuti Innocent yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya APR FC ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mukura Victory Sports yakabaye yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 90, ariko umupira watewe mu izamu na Tuyishimire Eric ‘Congolais’ ukurwamo na Ahishakiye Hértier wasimbuye Rwabugiri.

Muri iri rushanwa ryahuje amakipe ane azahura yose, Mukura Victory Sports izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Kiyovu Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu urahuza Kiyovu Sports na Police FC mukanya saa 18:00. Urucaca rwasimbuye Rayon Sports yikuye mu irushanwa ejo hashize nyuma yo kwangirwa gukinisha abakinnyi bose barimo n’abatarabona ibyangombwa.

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry asoma ubutumwa bujyanye n'umunsi w'intwari uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare
Kapiteni wa Mukura VS, Duhayindavyi Gaël
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Mukura Victory Sports
Muri iri rushanwa APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-1
Byiringiro Lague ashaka uko atambuka hagati ya Biraboneye na Niyonkuru Ramadhan
APR FC yahushije uburyo bwinshi mu gice cya mbere, Bikorimana areba umupira uca ku ruhande rw'izamu
Biraboneye Aphrodis ahanganiye umupira na Byiringiro Lague
Myugariro wo hagati wa Mukura Victory Sports, Olih Jacques
Manzi Thierry mu kirere atera umupira n'umutwe
Ishimwe Kevin wabanjemo ku ruhande rw'ibumoso, ashaka uko atambuka kuri Biraboneye Aphrodis
Byiringiro Lague yatsinze igitego cyo kwishyura cya APR FC
Byiringiro yishimira igitego cya mbere atsindiye APR FC muri uyu mwaka wa 2020
APR FC yatangiye neza mu irushanwa ry'Igikombe cy'Intwari 2020

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza