00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yakomoreye abafana nyuma y’imyaka ine

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 04:08
Yasuwe :

Ikipe y’ingabo z’Igihugu yemereye abafana kongera kureba imyitozo yayo nyuma y’imyaka isaga ine bidashoboka.

Ni mu butumwa Chairman wayo Lt Gen Mubarakh Muganga yageneye abayobozi b’amahuriro y’abafana mbere y’umukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona APR FC izakirwamo na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 kuri Stade ya Muhanga, abamenyesha ko Umutoza Mukuru wa APR FC, Ben Moussa yabemereye kugaruka ku myitozo.

Buragira buti "Bayobozi ba Fan Clubs, muraho neza. Urugamba rw’Igikombe ruracyari rwose kandi abasore bacu baracyakotana. Umukino wose kuri APR FC ni uwa nyuma, bityo abasore tubatere ingabo mu bitugu. Na none, ntatinze nabamenyesha ko Umutoza mushya Ben Moussa yemeye ko abakunzi banyu bose babyifuza bajya baza kureba imyitozo."

Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abafana benshi dore ko babisabye kenshi ubuyobozi ariko ntibahabwe igisubizo kibanyuze.

Abafana ba APR FC baherukaga kureba imyitozo y’Ikipe yabo ya 1 Nyakanga 2019, Ni imyitozo yari yabereye kuri Stade ya Kicukiro yakoreshejwe n’Umutoza Mulisa Jimmy yitegura CECAFA Kagame Cup ya 2019 nyuma yo gusoza umwaka wa shampiyona wa 2018-2019 nta gikombe na kimwe iyi Kipe itwaye kuko icya Shampiyona cyatwawe na Rayon Sports mu gihe icy’amahoro cyari cyatwawe na AS Kigali.

Nyuma y’uko tariki 2 Kanama 2019, Ikipe y’Ingabo yeretse itangazamakuru abatoza bashya, Abanya-Maroc Mohammed Adil Erradi n’umwungiriza we wari unashinzwe kongera imbaraga Nably Bekraoui imyitozo yakurikiyeho ni ho Umutoza Adil wari ugiye gukoresha imyitozo ye ya mbere i Shyorongi yitegura imikino ya Gisirikare ya 2019, yatanze itegeko ko nta mufana cyangwa umunyamakuru wemerewe kuyireba atabisabiye uburenganzira kuko byari kurangaza no gushyira igitutu cy’ubusa ku bakinnyi be.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’abafana ndetse n’abanyamakuru cyane ko bari bamaze kugurirwa abakinnyi bashya bari biganjemo abari bavuye muri Mukeba Rayon Sports, bafitiye inyota yo kubona nyuma y’uko Ikipe yari imaze gusezerera 16 bayirumbiye tariki ya 28 Kamena 2019.

Iki cyifuzo cyahawe umugisha n’umutoza Ben Moussa wagizwe umutoza mukuru wa APR FC nyuma y’uko uwari wagiteye utwatsi Mohammed Adil ataye ikipe agasubira iwabo tariki 24 Ukwakira 2022.

Iki cyifuzo kizatangira kubahirizwa nyuma y’umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona APR FC ya gatatu ku rutonde izahuramo na Kiyovu FC ya Kane n’amanota 31, i Muhanga tariki 28 Mutarama 2023.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa abafana ko bakomorewe ku myitozo y'Ikipe ya bo
Umutoza Ben Moussa yateze matwi Chairman w'Ikipe wamubwiye icyifuzo cy'abafana abaha igisubizo cyabanyuze umutima
Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yari yaratanze itegeko ryo guhagarika abafana ku myitozo kuko byashyiraga igitutu no kurangaza abakinnyi be
Imyitozo ya APR FC yari inyotewe na benshi mu bafana ba yo
Abafana ba APR FC baherukaga kureba imyitozo y'ikipe ya bo muri Kanama 2019
Abafana ba APR FC bazasubira ku myitozo nyuma y'umukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona Ikipe ya bo izasuramo Kiyovu Sports tariki 28 Mutarama 2023 kuri Stade ya Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .