Ku wa Kabiri nibwo APR FC yakiriye ibikoresho birimo imyambaro ikipe izajya yambara yakiriye imikino cyangwa yagiye hanze, imyambaro y’imitozo n’ibindi nk’inkweto abakinnyi batemberana.
Harimo kandi n’ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga bizajya bifasha ikipe kunoza imyitozo yayo ya buri munsi.
Uruganda Kappa rwigeze kwambika Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani na Manchester City kuri ubu rukorana n’amakipe arimo Napoli yo mu Butaliyani, Aston Villa yo mu Bwongereza na AS Monaco yo mu Bufaransa.
Ikipe y’Ingabo yari isanzwe yambara imyenda yakozwe n’inganda zitandukanye nka Adidas, Errea na Macron.
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, aherutse gutangaza ko bambara imyambaro babona ari myiza kandi igezweho kuko nta ruganda bafitanye amasezerano.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, APR FC yatangaje ko izamurikira abafana bayo n’itangazamakuru iyi myambaro mishya ubwo abakinnyi bazaba bahabwa nimero zizabaranga.
Yagize iti “Kubera guhurirana n’urugendo ikipe igiyemo muri Kenya, gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na Gor Mahia, turisegura ko mu gihe cya vuba abakunzi b’ikipe n’itangazamakuru bazerekwa ku mugaragararo ibi bikoresho na nimero abakinnyi bazajya bambara.”
APR FC irerekeza i Nairobi kuri uyu wa Gatatu saa Moya n’iminota 15 z’umugoroba, aho izakina na Gor Mahia ku wa Gatandatu mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye Ikipe y’Ingabo itsinze ibitego 2-1.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!