00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahakanye kutishyura abakinnyi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 March 2025 saa 09:32
Yasuwe :

APR FC yashyize umucyo ku bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba imaze amezi abiri idahemba abakinnyi bayo, ishimangira ko ari ikipe yubahiriza amasezerano iba yaragiranye n’abakinnyi ndetse n’abakozi.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasohoye itangazo rivuga kuri aya makuru atari meza amaze iminsi avugwa mu ikipe.

Itangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza ibihuha birimo gukwirakwizwa mu itangazamakuru bivuga ko itarahemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo. APR FC ni ikipe yubahiriza amasezerano yose kandi ihembera ku igihe.”

"Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n’abafana bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC.”

Si ibi gusa kuko iyi kipe yanahakanye iby’uko yasabye abafana gukusanya inkunga yo gufasha ikipe kwitegura umukino wa Gasogi United.

Ibi ni ibihuha byatangiye kuvugwa ubwo iyi kipe yari mu myiteguro y’umukino wayihuje na Rayon Sports, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 akomeza gukubana ku rutonde rwa Shampiyona.

Kugeza ubu, APR FC mbere yo gukina na Gasogi United FC kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41, ikarushwa abiri na Gikundiro ya mbere.

APR FC yahamije ko yubahiriza amasezerano y'abakinnyi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .