APR FC yahakanye ko yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2020 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko amakuru avuga ko Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe umuyobozi wayo mushya, nta shingiro afite kuko nta mpinduka zigeze zikorwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo byavuzwe ko Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC, asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli.

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yabwiye IGIHE ko ayo makuru nta shingiro afite kuko nta mpinduka ziratangazwa n’inzego nkuru z’Ingabo z’Igihugu.

Yagize ati “Ayo makuru ni ibihuha kuko ntacyo ubuyobozi bw’ingabo burabivugaho. Kuba Perezida wa APR ntawe ubisaba, nta n’uwiyamamaza. Umuyobozi ashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.”

Maj Gen Mubaraka Muganga agiye kumara hafi imyaka 13 ari mu buyobozi bwa APR FC ndetse ni we ukunda kugaragara mu bikorwa byinshi by’iyi kipe.

IGIHE yamenye ko kuri uyu wa Mbere, ari we watumije inama yahuje abakinnyi kugira ngo bategure umwaka utaha w’imikino, aho bazahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/2021.

Lt Gen Jacques Musemakweli ni Perezida wa APR FC guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa.

Maj Gen Mubaraka Muganga (ibumoso) na Lt Gen Jacques Musemakweli (iburyo) ni bo bayobozi ba APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .