00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahagaritse kugura abakinnyi b’abanyamahanga muri uyu mwaka

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 18 July 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko abanyamahanga barindwi bamaze kumvikana ari bo bazakorana mu mwaka utaha wa Shampiyona wa 2024-2025.

Ikipe ya APR FC ni imwe mu zagaragaye cyane muri iyi mpeshyi haba mu bakinnyi binjiye mu ikipe ndetse n’abasohotse mu gihe yanazanye umutoza mushya, Darko Novic, wasimbuye Thierry Froger watandukanye nayo.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo iyi kipe itange urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi izakoresha mu mikino Nyafurika, ubuyobozi bwa APR FC bwatangarije IGIHE ko nta wundi mukinnyi w’umunyamahanga iyi kipe izagura nyuma yo gusinyisha babiri bakomoka muri Nigeria.

Bagize bati “Abakinnyi twagombaga kugura b’abanyamahanga bararangiye. Turi mu biganiro bya nyuma na Odibo, nta wundi tuzongeramo.”

APR FC ikaba isoje iguze abakinnyi b’abanyamahanga barindwi barimo babiri bakomoka muri Nigeria; Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers na Odibo Godwin wakiniraga Sporting Lagos y’iwabo, aho aba bose basatira baciye ku mpande.

Abandi bakinnyi iyi kipe yaguze harimo Abanya-Ghana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania na Mamadou Bah uri kumwe n’ikipe Olimpike ya Mali mu Bufaransa.

Aba bakaba bariyongeyeho Abanyarwanda Mugiraneza Froduard, Olivier Dushimimana, Tuyisenge Arsene na Byiringiro Gilbert, mu gihe umunyezamu Ivan Ruhamyankiko yazamuwe mu ikipe ya mbere.

Abakinnyi ikipe ya APR FC ifite mu mwaka wa 2024-2025.

Abanyezamu

Pavel Ndzila, Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Ivan.

Ba myugariro

Byiringiro Gilbert, Ndayishimiye Dieudonne, Alioune Souane, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Nshimirimana Ismael na Niyomugabo Claude.

Abakina hagati

Taddeo Lwanga, Dauda Yassif Seidu, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Jean Bosco, Kategeya Elie, Niyibizi Ramadhan, Richmond Lamptey na Mamadou Lamine Bah.

Abakina basatira izamu

Mamadou Sy, Victor Mbaoma Chukuemeka, Chidiebere Johnson Nwobodo, Odibo Godwin, Apam Bemol, Kwitonda Alain na Mugisha Gilbert

Odibo Godwin uri i Kigali kuri ubu ni we munyamahanga wa nyuma usinyiye APR FC muri uyu mwaka wa shampiyona
Chidiebere Johnson Nwobodo ashobora kugaragara ku mukino wa Al Hilal muri CECAFA Kagame Cup
Dauda Seidu Yassif aritezwe muri APR FC
Myugariro Aliou Souane ntabwo yari yahabwa umwanya wo kubanza mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .