Eric Ntazinda wari ku myitozo y’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri yitegura umukino bafitanye na Vision FC ku wa Kane, yaje kubwirwa ko yaza gufata ibaruwa imuhagarika ubwo imyitozo yari hafi kurangira ni ko guhita ava mu myitozo arigendera.
Ntazinda akaba yahamije ko yasezerewe kuri uyu mwanya, aho abinyujije ku rubuga rwa Whattsapp yatangaje ko amakosa yakozwe byari ngombwa ko ahanwa.
Yagize ati “Amakosa twarayakoze kandi aremereye kandi agomba gukosorwa. Ni byo rero ni kuriya yahanwe”.
Uyu akaba yakomeje atangaza ko nubwo yasezerewe azakomeza kuba inyuma y’ikipe kuko ari umukunzi wa APR FC kuva kera.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa iza guterana ku wa Gatatu yiga ku kirego Gorilla FC yarezemo APR FC dore ko cyarangije gushyirwa ku murongo w’ibizigwamo muri iyi nama nubwo ku ikubitiro yari buganire ku zindi ngingo.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ku kigero kinini APR FC yaterwa mpaga nyuma yo gushyira abanyamahanga barindwi mu kibuga nyamara amategeko ya Ferwafa yemera ko ku rupapuro rw’umukino hajyaho abanyamahanga 10 ariko bane ari bo bemerewe kujya mu kibuga.
Iyi kipe ariko ishobora gukoresha iyi ngingo yisobanura kuko itegeko rya gatatu muri Law of the Game ya FIFA na IFAB rivuga ko umukinnyi wese uri ku rupapuro rw’umukino aba yemerewe kujya mu kibuga igihe cyose.
Iyi mpamvu ikaba ari na yo isobanura ko ikipe ishobora guterwa mpaga kubera gushyira umukinnyi utemewe ku rupapuro rw’umukino nubwo uyu yaba atigeze akandagiza ikirenge mu kibuga.
Eric Ntazinda wahagaritswe yari yagarutse muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023 nyuma yo kuyibamo hambere.
APR FC ikaba imaze gutsinda igitego kimwe cyonyine muri Shampiyona mu mikino itatu imaze gukina nyamara bivugwa ko yatanze arenga Miliyari mu kugura abakinnyi, ikintu kugeza ubu kitashimishije abakunzi b’iyi kipe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!