00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yaguze rutahizamu Denis Omedi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 January 2025 saa 12:55
Yasuwe :

APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Uganda, Denis Omedi, wakiniraga Kitara FC, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego 14 mu mwaka w’imikino ushize, yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu muri Kitara FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Uganda.

Amakuru IGIHE yamenye, yemejwe n’umwe mu bayobozi ba APR FC, ni uko Denis Omedi yasinyiye iyi kipe ku wa Mbere, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Izina rye ryagarutsweho cyane mu mpera z’umwaka dusoje kubera uburyo yagiye yitwara mu Ikipe y’Igihugu, atsinda igitego Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo na Sudani y’Epfo, ndetse afasha Uganda kubona itike ya CAN 2025.

Igitego yatsinze KCCA muri Shampiyona ya Uganda, muri Kanama 2024, cyari mu bitego 11 byiza byatoranyijwemo icyahize ibindi mu bihembo bya ‘FIFA Puskás Awards’, gihigikwa n’icya Alejandro Garnacho wa Manchester United.

Muri ibi bihembo, igitego cye cyabaye icya gatatu n’amanota 16 mu gihe mu bihembo by’umwaka bya CAF, cyabaye icya gatandatu.

Denis Omedi wigeze gukora igerageza muri Portugal, ntiyaherukaga kugaragara cyane muri Kitara FC nyuma y’uko iyi kipe yanze kumugurisha muri KCCA yashakaga kumutangaho ibihumbi 50$ muri Nzeri, ariko yo yifuza ibihumbi 100$.

Muri APR FC, azahaganira umwanya n’abarimo Victor Mbaoma, Mamadou Sy na Tuyisenge Arsène usigaye wifashishwa mu busatirizi.

Ni mu gihe yabaye umukinnyi wa kabiri APR FC iguze muri uku kwezi nyuma ya mwenewabo Hakim Kiwanuka wakiniraga Villa SC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura undi mukinnyi umwe na we usatira izamu anyuze ku ruhande.

Omedi ari mu bahatanye muri FIFA Puskas Awards 2024
Rutahizamu Denis Omedi yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Denis omedi yatsindiye Uganda Cranes ibitego bibiri ku mikino ya Afurika y'Epfo na Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .