Uyu mukinnyi watsinze ibitego 14 mu mwaka w’imikino ushize, yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu muri Kitara FC ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Uganda.
Amakuru IGIHE yamenye, yemejwe n’umwe mu bayobozi ba APR FC, ni uko Denis Omedi yasinyiye iyi kipe ku wa Mbere, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Izina rye ryagarutsweho cyane mu mpera z’umwaka dusoje kubera uburyo yagiye yitwara mu Ikipe y’Igihugu, atsinda igitego Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo na Sudani y’Epfo, ndetse afasha Uganda kubona itike ya CAN 2025.
Igitego yatsinze KCCA muri Shampiyona ya Uganda, muri Kanama 2024, cyari mu bitego 11 byiza byatoranyijwemo icyahize ibindi mu bihembo bya ‘FIFA Puskás Awards’, gihigikwa n’icya Alejandro Garnacho wa Manchester United.
Muri ibi bihembo, igitego cye cyabaye icya gatatu n’amanota 16 mu gihe mu bihembo by’umwaka bya CAF, cyabaye icya gatandatu.
Igitego Denis Omedi ukinira Kitara FC, yatsinze KCCA muri Shampiyona ya Uganda, cyashyizwe mu bitego 11 byiza bizatoranywamo icyahize ibindi mu bihembo bya FIFA Puskás Award. pic.twitter.com/9cdExpb0Hv
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 29, 2024
Denis Omedi wigeze gukora igerageza muri Portugal, ntiyaherukaga kugaragara cyane muri Kitara FC nyuma y’uko iyi kipe yanze kumugurisha muri KCCA yashakaga kumutangaho ibihumbi 50$ muri Nzeri, ariko yo yifuza ibihumbi 100$.
Muri APR FC, azahaganira umwanya n’abarimo Victor Mbaoma, Mamadou Sy na Tuyisenge Arsène usigaye wifashishwa mu busatirizi.
Ni mu gihe yabaye umukinnyi wa kabiri APR FC iguze muri uku kwezi nyuma ya mwenewabo Hakim Kiwanuka wakiniraga Villa SC.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura undi mukinnyi umwe na we usatira izamu anyuze ku ruhande.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Uganda, Denis Omedi, wakiniraga Kitara FC, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ni umwe mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi muri Uganda mu mwaka w’imikino ushize.
Kuri ubu, ari mu bo Uganda igenderaho… pic.twitter.com/KqH1BXlT0F
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 7, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!