Mu mpera z’icyumweru ni bwo iyi Kipe y’Ingabo yasezerewe muri CAF Champions League na Pyramids yo mu Misiri iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Ku wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024, Saa 10:30 abagize iyi kipe bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, bigaragara mu maso ko batishimye by’umwihariko mu bakinnyi. Ni mu gihe, Chairman Col (Rtd) Karasira Richard we atifuje kuvugana n’itangazamukuru ariha umuvugizi w’ikipe.
Ni ku nshuro ya kenshi, iyi kipe yongeye kunanirwa kugera ku ntego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda, yatangaje ko Pyramids yabarushije amahirwe.
Ati “Pyramids yaturushije amahirwe kuko natwe twahushije ibitego byinshi mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye umukino mwiza kandi twanabanje igitego.”
Yakomeje avuga ibyo bigiye muri iyi mikino ndetse n’ingamba bafashe.
Ati “Icya mbere twize ni uko tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubona by’umwihariko mu rugo kugira ngo ujye mu wo kwishyura ufite impamba ihagije.”
APR FC irakomeza kwitegura Shampiyona igeze ku munsi wa kane, aho itarakina umukino n’umwe. Ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona, Ikipe y’Ingabo izasura Etincelles ku Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024 kuri Stade Umuganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!