00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yagaragaje akarengane yakorewe ku mukino wa Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 December 2024 saa 05:14
Yasuwe :

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ishyira hanze amashusho agaragaza ko yakorewe akarengane, ikimwa penaliti mu mukino wayihuje na Rayon Sports.

Nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhererekanya amashusho agaragaza ko hari aho umusifuzi yibeshye.

Amwe muri ayo mashusho ni yo yifashishijwe na APR FC, igaragaza ko ubugira gatatu, yimwe penaliti n’abasifuzi bari kuri uyu mukino bayobowe na Murindangabo Moïse.

Muri ayo makosa harimo iryo Nsabimana Aimable yakoreye Niyigena Clement muri penaliti mu gice cya mbere, ubwo biteguraga gutera koruneri, uyu myugariro wa Rayon Sports kandi yongeye gukurura Mamadou Sy mu rubuga rw’amahina, umusifuzi arabyirengagiza.

Irindi kosa ni iryakorewe Tuyisenge Arsène ubwo yageragezaga gushaka gutsindira mu rubuga rw’amahina ku mahirwe ya mbere yari abonye acyinjira mu kibuga asimbuye.

Aya makosa yose iyi kipe yayakurikije amagomba agira ati “ubutabera bwari bwasubitswe mu bihe byose.”

Uyu mukino warangiye amakipe yombi acyuye inota rimwe kuko yanganyije 0-0, imbere y’abafana ibihumbi 45 bari buzuye muri Stade Amahoro.

APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 ku rutonde rw’agateganyo, mu gihe Rayon Sports FC ari yo iyoboye n’amanota 30.

APR FC iri kwitegura umukino w’Ikirarane cy’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba kuyihuza na Kiyovu Sports ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza, kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC yagaragaje ko umukino wayihuje na Rayon Sports nta butabera bwarimo
Dushimimana Olivier wa APR FC ahanganye na Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim ba Rayon Sports
Mamadou Sy yagushijwe na Nsabimana Aimable mu gice cya mbere ariko umusifuza arabyihorera
Khadime Ndiaye ari guhagurutsa Mamadou Sy wari uguye mu rubuga rw'amahina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .