00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Police FC, yuzuza imikino 50 idatsindwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 January 2022 saa 05:28
Yasuwe :

Ibitego byo mu gice cya kabiri byafashije APR FC kwigobotora Police FC, iyitsinda 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Police FC yari ihagaze neza mu gice cya mbere, yahushije uburyo bubiri bwiza mu minota 20 ibanza, bwombi busubizwa inyuma n’igiti cy’izamu.

Uburyo bwa mbere bwari ishoti rikomeye ryatewe na Twizeyimana Martin Fabrice ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Ubwo Twizeyimana Martin Fabrice yari yasize Niyomugabo Claude nyuma yo kumwambura umupira, uyu myugariro wa APR FC yamugushije inyuma y’urubuga rw’amahina, ikosa ryahanwe na Sibomana Patrick atera umupira ku giti cy’izamu.

APR FC yasatiriye ishaka igitego ariko uburyo bwageragejwe na Byiringiro Lague, umupira ukorwaho na Moussa Omar ujya muri koruneri.

Ikipe y’Ingabo yabonye kandi uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Kwitonda Alain ugeze kuri Ruboneka Bosco awutera ku ruhande rw’izamu mu gihe Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bagerageje amashoti atagize icyo atanga.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire ni bwo Sibomana Patrick yambuye umupira Omborenga Fitina, awuhinduye mu rubuga rw’amahina uhasanga Nsabimana Aimable wari kumwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, uyu myugariro wa APR FC ashatse kuwukuraho n’umutwe aritsinda.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet basimbura Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain ’Bacca’.

Ku munota wa 57, iyi Kipe y’Ingabo yishyuye igitego ku mupira watewe na Manishimwe Djabel ugeze kuri Bizimana Yannick akinisha umutwe mbere y’uko widunda ugashyirwa mu izamu na Nsabimana Aimable.

Nyuma y’iminota itandatu habonetse kandi igitego cya kabiri ku mupira winjiranywe mu rubuga na Ishimwe Anicet acenze Iradukunda Eric, awuhinduye hagati ushyirwa mu izamu na Bizimana Yannick.

APR FC yashoboraga kubona ibindi bitego ku buryo bwageragejwe n’abarimo Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet na Byiringiro Lague ariko ntibyagize icyo bitanga.

Mu minota 15 ya nyuma ni bwo Frank Nuttal yinjije mu kibuga abarimo Hakizimana Muhadjiri na Iyabivuze Osée bayifasha gusatira nubwo nta musaruro byatanze.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 31 ku mwanya wa mbere, ifite ibirarane bibiri ndetse irusha amanota abiri Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0.

APR FC yujuje kandi imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa kuva ku wa 29 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1. Imikino 49 ni yo yatojwe na Adil Mohammed Erradi.

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama, APR FC izakira Mukura Victory Sports mbere yo kwakirwa na Rutsiro FC tariki ya 3 Gashyantare 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya APR FC na Police FC:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (C), Kwitonda Alain ’Bacca’ na Byiringiro Lague.

Police FC: Rwabugiri Omar, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Omar Moussa, Ngabonziza Pacifique, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio (C), Sibomana Patrick, Usengimana Danny na Ndayishimiye Antoine Dominique.

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Police FC, igeza imikino 50 idatsindwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .