00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yabonye undi mutoza mushya wungirije

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka umwe, APR FC yabonye undi mutoza mushya wungirije, Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, aho agiye gusimbura Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2021, ni bwo APR FC yatangaje ko Pablo Morchón wari umaze umwaka umwe yungirije umutoza mukuru w’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we.

Yatangaje ko umusimbura we ari Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32 ndetse azagera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga.

Uretse kungiriza Mohammed Adil, Jamel Eddine azaba ashinzwe no kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya APR FC nk’uko byari bisanzwe bikorwa na Pablo wasubiye iwabo mu mpera za Kamena nyuma y’isozwa rya Shampiyona ya 2020/21.

Jamel Eddine Neffati ufite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera ingufu abakinnyi, yahawe amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC.

Yatoje imyaka ibiri nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia mu mwaka w’imikino wa 2013/14 na 2014/15.

Yakoze kandi muri AS Ariana (Tunisia) mu 2015/16, Olympique de Beja (Tunisia) mu 2016/17, Etoile Sportif Metlaoui (Tunisia) mu 2017/18, Club Africain (Tunisia) mu 2018/19 na Al Nahda FC (Arabie Saoudite) mu mwaka w’imikino wa 2019/20 na 2020/21.

Mu mpamyabushobozi afite harimo iyo yabonye mu bijyanye no kongerera ingufu abakinnyi mu 2021, ayikuye muri Institut Supérieur de Sport et de l’Education Physique de Ksar Saïd muri Tunisie mu gihe mu 2015, yabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu kongerera ingufu abakinnyi, ayikuye muri Université Centrale de Tunis. Muri uwo mwaka ni bwo yabonye Licence B ya CAF mu butoza.

Jamel afite kandi impamyabumenyi ya FIFA yo kongerera ingufu abakinnyi yabonye mu 2016 ndetse n’indi yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia muri uwo mwaka.

Yabaye umutoza wa gatatu wongerera ingufu abakinnyi uhawe akazi muri APR FC mu gihe cy’imyaka itatu imaze itozwa na Mohammed Adil Erradi. Mu 2019/20 hari Umunya-Maroc Dr Nabil Bekraoui mu gihe Jamel Eddine Neffati asimbuye Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati yagizwe umutoza mushya wungirije muri APR FC
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi (iburyo) ntazakomezanya n'Umunya-Argentine Pablo Morchón (ibumuso)
Umunya-Argentine Pablo Morchón yamaze gusubira iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .