APR FC yabonye umutoza wungirije mushya w’Umunya-Argentine

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kanama 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutandukana na Dr Nabyl Bekraoui, APR FC yabonye umutoza mushya wungirije, Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Mu kwezi gushize nibwo APR FC yemeje ko yamaze gutandukana n’Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui wari wungirije umutoza mukuru, Mohamed Adil Erradi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Adil Erradi yavuze ko “yamaze kubona umutoza wungirije uzagera i Kigali ingendo z’indege nizisubukurwa.”

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yabwiye IGIHE ko ubu Pablo Morchón ari mutoza mushya wungirije muri APR FC ndetse yamaze kugera mu Rwanda.

Ati “Ni byo yageze mu Rwanda, ari mu kato. Biteganyijwe ko azerekanwa ku wa Mbere.”

Ikipe y’ingabo yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21 ndetse yihaye intego yo kugera mu matsinda.

Biteganyijwe ko umwaka utaha w’imikino mu Rwanda uzatangira mu mpera z’Ukwakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .