00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu SC yikuye amata mu kanwa, APR FC isatira Igikombe (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 23 May 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Bamwe bati ’Akabaye icwende ntikoga’ abandi bati ’ntawe uvuma iritararenga’ gusa uko byagenda kose, Kiyovu SC yarushijeho kwishyira habi mu rugamba ihanganiyemo na APR FC ku Gikombe cya Shampiyona, nyuma y’uko iyi Kipe y’i Nyamirambo inaniwe gutsinda Etoile de l’Est ku mukino w’umunsi wa 28, mu gihe mukeba yatsinze.

APR FC niyo yinjiye mu kibuga mbere, aho yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, byatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 67 na Mugunga Yves ku munota wa 84.

Igitego rukumbi cya Gorilla FC cyatsinzwe na Mohamed Camara ku munota wa 73.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 63 mu mikino 28 ya Shampiyona imaze gukina, iramutse itsinze imikino ibiri isigaje, yatwara Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino urangiye, Kiyovu SC yinjiye mu kibuga ibizi ko mukeba yamaze gutsinda, bityo ko niba yifuza gukomeza kwiruka ku Gikombe nayo yagombaga gutsinda, ubundi rukazaca Imana mu mikino ibiri isigaye.

Ibintu ariko ntabwo byagenze neza kuko iyi Kipe y’icyatsi n’umweru itatangiranye amashagaga nk’uko byari byitezwe, kuko rutahizamu Peter Agblevor wa Etoile de l’Est yabanje gufunguye amazamu ku munota wa 37, bisaba Kiyovu gutegereza iminota itanu ya nyuma kugira ngo yishyure, ku gitego cyatsinzwe na kabuhariwe Emmanuel Okwi ku munota wa 85.

Abakinnyi ba Etoile de l’Est bakinaga bisanzuye cyane mu kibuga, ku buryo banahushije uburyo butandukanye bwagombaga kubaha ibitego.

Amanota abiri Kiyovu yatakaje yahise aba ikinyuranyo irushwa na APR FC, ifite amanota 63 kuri 61 ya Kiyovu SC mu mikino ibiri isigaye.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, Ikipe ya Mukura Victory Sport yabonye amanota atatu itsinze Gicumbi FC igitego 1-0. Igitego cya Mukura VS cyatsinzwe na Patrick Mugisha ku munota wa 54 w’umukino.

Ikipe ya Mukura VS ifite amanota 44 mu mikino 28, iri ku mwanya wa kane inyuma ya Rayon Sports ya gatatu n’amanota 47.

Dore uko imikino y’umunsi wa 28 yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022

AS Kigali 0-0 Bugesera FC

Espoir FC 1-1 Marines FC

Ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022

Gasogi United 2-1 Musanze FC

Rayon Sports 3-1 Etincelles FC

Rutsiro FC 2-3 Police FC

Kuwa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022

Gorilla FC 1-2 APR FC

Kiyovu SC 1-1 Etoile de l’Est

Mukura VS 1-0 Gicumbi FC

Mugunga Yves yatsinze igitego cyahaye APR FC amanota atatu yuzuye
Myugariro wa APR FC Buregeya Prince Caldo yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda izakina na Mozambique
Ikipe ya APR FC iri mu murongo mwiza wo gutwara igikombe
Mu gihe hasigaye imikino ibiri, Gorilla FC ni iya 13 n'amanota 29
Etoile de l'Est yatesheje amanota Kiyovu SC
Kiyovu SC yabuze amanota atatu yuzuye nyamara yari ifite abakinnyi bayo bose bakomeye
Kugira ngo Kiyovu SC itware igikombe ni ugutsinda imikino ifite imbere yose hanyuma APR FC igatakaza
Muhozi Fred uba witezweho kugora amakipe yasimbuwe mu gice cya kabiri atari guhuza ibikorwa na gahunda z'umutoza

Amafoto: Sendegeya Jules Jully


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .