Iyi kipe yandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa Gatandatu nyuma y’uko itewe utwatsi n’urwego rushinzwe Shampiyona rwa Rwanda Premier League.
APR FC yavuze ko yari yamaze kumvikana na Police FC, nk’uko hari andi makipe yahinduriwe ingengabihe ya Shampiyona mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino nyuma yo kubyumvikanaho, bityo na zo zakurirwaho uwo mukino w’Umunsi wa 12.
Uyu mukino ni umwe muri ine APR FC yari ifite mu minsi 11 gusa, uhereye ku wa Bugesera FC, AS Kigali, Police FC na Rayon Sports izakina na yo ku wa 7 Ukuboza 2024.
Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu, ubwo Rwanda Premier League yari imaze gusubiza APR FC ko ubusabe bwayo bwo gusubikirwa umukino nta shingiro bufite, hari uwayibwiye ko yandikiye FERWAFA yayirenganura.
Ku rundi ruhande, IGIHE yamenye ko ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwaganiriye n’ubwa FERWAFA kuri ubwo busabe, inzego zombi zisa n’izemeranyijwe ko icyemezo cyafashwe cyari gikwiye.
Nubwo bimeze gutyo, kuva FERWAFA yari yamaze kwakira ibaruwa ya APR FC, amakuru avuga ko umwanzuro ugomba gufatwa kuri uyu wa Mbere niba uwo mukino uzakinwa cyangwa ugakurwaho.
FERWAFA yaba ifite itegeko ryahindura umwanzuro wa Rwanda Premier League?
Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ntibigaragara neza icyo ikipe yashingiraho isaba gukurirwaho umukino yahawe gukina mu gihe nta mpamvu idasanzwe yabayeho.
Ni mu gihe Ingingo ya Kane y’Amabwiriza agenga Shampiyona ya 2024/25, ivuga ku “masaha, itariki n’ibibuga”, igaragaza ko icyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League gikwiye.
Ingingo ya 4.1 ivuga ko “Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Board bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa guhindura ikibuga, amatariki n’igihe imikino izajya iberaho bukamenyesha ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA.”
Iya 4.2 ivuga ko “Hagati y’umukino n’undi ukurikira w’amarushanwa ategurwa na FERWAFA, hagomba kuba harimo nibura amasaha 72. Iyo ikipe yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na CAF cyangwa FIFA aya masaha abarwa uhereye ku isaha ikipe yagereye mu Rwanda.”
APR FC yakinnye na AS Kigali ku Cyumweru saa Cyenda, bivuze ko kugeza ku wa Gatatu saa Cyenda aho igomba gukina na Police FC, harimo amasaha 72.
Ni ko bimeze kandi kuva kuri uwo mukino wo ku wa Gatatu kugeza ku wo ku wa Gatandatu izahuramo na Rayon Sports saa Kumi n’Ebyiri.
Mbere yo guhura na APR FC, Rayon Sports iheruka gutsinda Vision FC ku Cyumweru, izahura na Muhazi United ku wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yari imaze gutsinda AS Kigali igitego 1-0 ku Cyumweru, Umutoza wayo, Darko Nović, yavuze ko gukina imikino icucitse ari byo bikurura imvune nk’izibasiye Manchester City na Real Madrid uyu munsi.
Ati “Mbere ya ‘Derbie’ [umukino na Rayon Sports] dufite umukino wa Police FC. Ni umukino wari kuba tariki ya 7 ariko barabihinduye. Ntabwo bifasha abakinnyi bacu kuruhuka neza kuko murabizi barakinnye muri Nigeria, baraza bahita bakomeza barakina hano.”
Yakomeje agira ati “Nukina iyi mikino ine, ubwo ni buri minsi ibiri. Mu Isi yose ni nde wabibasha? Na Manchester City cyangwa Real Madrid ntizabibasha. Ntubibona se? Real Madrid ifite abakinnyi bavunitse 10 kubera uburyo imikino ipanze.”
Ku mukino wa AS Kigali, APR FC ntiyari ifite Lamine Bah kubera amakarita atatu y’umuhondo, mu gihe Dauda Yussif Seidu, Richmond Lamptey na Victor Mbaoma batitabajwe kubera ibibazo birimo uburwayi n’imvune naho Ruboneka Jean Bosco akaba yarakinnye igice cya kabiri nyuma yo kumara iminsi atameze neza.
Byagenze gute ngo APR FC yisange ifite imikino myinshi?
Kugeza ubu, Shampiyona igeze ku Munsi wa 11, APR FC ifite ibirarane bitatu mu gihe andi makipe afite ikirarane kimwe ari Rayon Sports, Musanze FC na Kiyovu Sports zizahura na yo.
Iyo mikino yose, kimwe n’iyo yahuyemo na Rutsiro FC na Bugesera FC, yagiyemo kubera imikino Nyafurika ya CAF Champions League ndetse n’iy’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ (umukino umwe).
Nubwo amategeko avuga ko ikipe yakinnye umukino mpuzamahanga, ishobora kongera gukina uw’imbere mu gihugu nyuma y’amasaha 72 igeze mu Rwanda cyangwa ikinnye umukino yakiriye, si ko byagenze kuri APR FC.
Bimaze kuba umuco mu mupira w’u Rwanda, ko amakipe ari mu marushanwa mpuzamahanga ahabwa umwanya uhagije wo kuyitegura ku buryo mu gihe ashobora gukina mu mpera z’icyumweru zikurikiranye, nta wundi mukino w’imbere mu gihugu ushobora kujyamo hagati nubwo haba harimo ya masaha 72 agenwa n’amategeko.
Nyuma yo gusezererwa na Pyramids FC muri CAF Champions League, APR FC yageze i Kigali ku wa 23 Nzeri 2024, ariko umukino wa mbere wa Shampiyona yakinnye wabaye ku wa 29 Nzeri ubwo yanganyaga na Etincelles FC ubusa ku busa.
Kuri ubu Rwanda Premier League iri kurwana no kureba uko imikino yose yakinwa byihuse kuko mu gihe ingengabihe ya Shampiyona yateganyaga ko imikino ibanza yarangira ku wa 23 Ukuboza 2024, impinduka zabayemo zasize APR FC izasoza imikino yayo tariki ya 4 Mutarama 2025, mu gihe andi makipe azasoza imikino yayo mbere y’uko umwaka urangira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!