Uyu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, wari uteganyijwe bwa mbere ku Munsi wa 27 ariko ukigizwa imbere, ugiye kuba mu gihe Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 42, irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.
Amakipe yombi agiye guhura yegeranye mu manota, bitandukanye no mu mikino ibanza aho yahuye Rayon Sports irusha APR FC amanota 11, mu mukino warangiye zinganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports ya mbere, yatsinze umukino umwe, inganya itatu mu mikino itanu iheruka muri Shampiyona mu gihe APR FC yatsinze inshuro eshatu, itsindwa imikino ibiri.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntifite rutahizamu Fall Ngagne uheruka kubagwa, aho yari amaze kuyitsindira ibitego 13 mu mikino 14. Ni mu gihe yamaze kugarura abarimo Muhire Kevin, Youssu Diagne na Souleymane Daffé bakinnye umukino uheruka mu Gikombe cy’Amahoro.
Biramahire Abeddy ni we ushobora kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora ubusatirizi, akaba yasimburwa na Adulai Jalo naho Umunya-Mali Souleymane akabanza mu kibuga hagati, bose bakina ‘Derby’ yabo ya mbere nyuma yo kugurwa muri Mutarama.
APR FC yo yarahindutse cyane mu mikino yo kwishyura, aho yongereyemo Umunya-Burkina Faso Djibril Ouattara n’Abanya-Uganda Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, bose bakina mu busatirizi ndetse babanza mu kibuga.
Ugereranyije n’umukino uheruka guhuza amakipe yombi, APR FC ni yo kipe ishobora guhindura abakinnyi benshi kuko Dauda Yussif Seidu wari urwaye icyo gihe, kuri ubu ari mu bo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igenderaho mu gihe Ishimwe Pierre ashobora gutangira mu izamu kugira ngo yoroshye imibare y’abanyamahanga.
Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 Frw kuri buri wese mu gihe batsinda kuri iki Cyumweru, ayo arimo ibihumbi 100 Frw azatangwa na Muvunyi Paul uyobora Urwego Rukuru rwa Rayon Sports.
Ku rundi ruhande, akenshi APR FC ntijya itangaza agahimbazamusyi igenera abakinnyi bayo kuri uyu mukino, ariko akenshi bagiye bahabwa ibihumbi 300 Frw mu gihe batsinze.
Ubwo yari yasuye abakinnyi ba APR FC ku wa Gatandatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko bakwiye kwibuka ko Rayon Sports itajya ibatsinda mu Gisibo.
Yongeyeho ati "Nizeye ko ejo amanota azataha iwacu kuko ubushobozi murabufite. Murabizi ko iyo mutsinze buri mukino hari ibyo mugenerwa ariko by’umwihariho mwatsinda uyu mukino, hari ibyanjye nanjye mba mbahishiye kandi n’ubu rwose ntibyahindutse. Agaseke kari hariya, mwe nimwitware neza ejo ubundi nanjye nkore ibyo mpora mbemerera."
Uyu mukino wahawe Umusifuzi Ishimwe Jean Claude "Cucuri" nk’umusifuzi wo hagati, mu gihe abo ku ruhande ari Karangwa Justin na Mugabo Eric.
Umusifuzi wa Kane ni Ngabonziza Jean Paul mu gihe Komiseri w’Umukino ari Munyanziza Gervais naho Sekamana Abdoulkharim azaba ashinzwe kureba imyitwarire y’abasifuzi.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yaherukaga gutsindira Derby muri Stade Amahoro mu Ukuboza 2019, mu mukino warangiye ari ibitego 2-0.
Abakinnyi byitezwe ko babanza mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (c), Aliou Souané, Niyigena Clément, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Djibril Ouattara.
Rayon Sports: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Souleymane Daffé, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (c), Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Biramahire Abeddy.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!