Ni umukino aya makipe abiri yagiye gukina ari mu bihe bitandukanye, dore ko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ikomeje guhatana no kumara umwaka wa shampiyona idatsinzwe, mu gihe ikipe ya Gorilla yashakaga amanota atatu yari butume ishimangira ko umwaka utaha izakina shampiyona mu cyiciro cya mbere.
Hakiri kare cyane, ikipe ya Gorilla ikaba yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ubwo umusifuzi w’umukino yemezaga ko Rwabuhihi Placide wari wagiriwe amahirwe yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko Bobo Camara wa Gorilla akayiha umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wari wagiriwe icyizere n’Umutoza Thierry Froger.
Nyuma y’iminota itanu ibyo bibaye, ni ukuvuga ku munota wa 40 w’umukino, Victor Mbaoma yaje gufungura amazamu y’i Nyamirambo atsinda igitego cye cya 15 muri shampiyona cyatumye n’amakipe ajya kuruhuka ari icyo gitego 1-0. Uyu Munya-Nigeria yahise anganya ibitego na Ani Elijah ukinira Bugesera FC.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Gorilla yagerageje gushaka uko yishyura ariko amahirwe baremye bakayatera intoki, byatumye ku munota wa gatanu w’inyongera Mugisha Gilbert atsindira agashinguracumu iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Muri uyu mukino ariko utari ufite kinini uvuze kuri iyi kipe yegukanye shampiyona, icyakuruye amaso ya benshi ni umugabo w’umunyamupira wari wicaranye n’abayobozi bayo aho amakuru agera kuri IGIHE ari uko ashobora kuzagirwa Umuyobozi wa Tekinike wayo.
Uyu uzwi nka Mouhamed Mortave umwe mu bari hafi y’ubuyobozi bw’iyi kipe akaba yabwiye IGIHE ko aje mu biganiro n’iyi kipe ngo bagire ibyo bumvikana hanyuma ku mugoroba akaza gusubira iwabo.
Ikipe ya APR FC ikaba imaze iminsi ishaka ushobora kuba Diregiteri sportif w’iyi kipe watanga umurongo ikipe izagendera gusa by’umwihariko akanita ku makipe mato. Iyi kipe ariko bikaba bivugwa ko yanashaka umutoza mukuru uzasimbura Thierry Froger utishimiwe n’abafana.
Amafoto: Iradukunda Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!