APR FC ntizashyigikira umuco mubi wo gukoresha amarozi-Ubuyobozi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butazigera bwihanganira uwo ari we wese ushaka gukoresha no kwemerera mu muco mubi w’amarozi n’ikoreshwa ryayo mu mupira w’amaguru.

Ibi APR FC yabitangaje nyuma y’inkuru ivuga ko hari abagiye bagaragara muri ibi bikorwa byo gukoresha amarozi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi kipe kuri uyu wa Kane, yavuze ko yagiye ishishikariza abakinnyi bayo kutagendera muri iyi myemerere ndetse inashyiraho ibihano biremereye k’ uwagaragaraho iyi myitwarire isubiza inyuma umupira w’amaguru.

APR FC ivuga ko yagiye isaba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo kutitabira iyi migenzo, aho yaberekaga ko nta ntsinzi itanga, ibashishikariza kwiga, kwitoza ndete no gukora cyane nk’inzira rukumbi yo kugera ku ntsinzi.

Iyi kipe ivuga ko mu nama zitandukanye zagiye zihuza Ubuyobozi bwayo n’abafana mu bihe bitandukanye, Ubuyobozi bwagiye bubasaba kwirinda kugaragara mu myitwarire y’ikoreshwa ry’amarozi ndetse bunashyiraho ibihano biremereye k’uzafatirwa muri ibi bikorwa bidahesha ishema umuryango Nyarwanda.

Amakuru ava muri iyi kipe, avuga ko hari abatoza barenze babiri n’abakinnyi basezerewe bagifite amasezerano nyuma yo kugaragaraho iyi mico mibi mu gihe abayobozi babiketsweho, bahawe ibihano.

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kwima amatwi ababashora muri ibi bikorwa bigayitse ndetse n’ibindi bisa na byo bidateza imbere umupira w’amaguru.

APR FC yashyize hanze itangazo ry'amagana ikoreshwa ry'amarozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza