APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo- Bizimana Yannick

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Uwari rutahizamu wa Rayon Sports, Bizimana Yannick, yavuze ko yishimiye kuba umukinnyi wa APR FC kuko ari ikipe nziza buri wese yakwifuza gukinira.

Ku Cyumweru nibwo APR FC yerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Bizimana waguzwe muri Rayon Sports nyuma y’uko yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Aganira n’abanyamakuru, Bizimana Yannick yavuze ko yishimiye kwerekeza muri APR FC kuko ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ndetse buri wese yakwifuza gukinira.

Ati: “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa APR FC, habayeho ibiganiro ku mpande zombi barumvikana ari nayo mpamvu guhera uyu munsi ndi umukinnyi wa APR FC kandi niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose nkazayigeza ku ntego zayo.”

“Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC. ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC.”

Bizimana watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yasinye imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo.

Uyu mukinnyi wazamukiye muri Gitikinyoni FC, yatijwe muri AS Muhanga mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ayitsindira ibitego 14 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Mu 2018/19, yazamukanye nayo mu Cyiciro cya Mbere, aho yatsinze ibitego 14 birimo bibiri yatsinze APR FC igatakaza amahirwe ku Gikombe cya Shampiyona y’uwo mwaka.

Bizimana Yannick yifotozanya n'umutoza Adil Mohamed Erradi nyuma yo kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .