00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkomezi Alexis wakinnye ruhago, yashinje APR FC na Rayon Sports kugura imikino

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 December 2024 saa 12:00
Yasuwe :

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nkomezi Alexis yahishuye ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere idashobora gutera imbere ngo ihangane n’izo hanze mu gihe amakipe yitwa ko akomeye ari yo atanga ruswa agura intsinzi.

Mu kiganiro cya “Live” kuri Instagram ubwo yari kumwe n’umunyamakuru Mucyo Antha ndetse na Danny Usengimana na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nkomezi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko agiye gutangaza ibintu atashoboraga kuvuga akiri i Kigali.

Yagize ati: “Mbere y’uko amakipe asaba abakinnyi kudahuzagurika na yo nabanze abe amanyamwuga.”

“Reka mbivuge kandi ndabizi ko abakinnyi bose babizi nta n’umwe wanyirariraho. APR FC na Rayon Sports zarampembye ndi mu makipe mato nta kuntu umupira waba muzima baza bakaguha amafaranga ngo ubahe amanota.”

“Birababaje kuba ikipe zisohokera igihugu zemera guhemba amakipe mato ngo bazihe amanota. Iyo babikoze baba bari gutegura iki? Ukishyura za Marines, za Muhazi...”

Nkomezi Alexis wakiniye amakipe nka Sunrise, Mukura, AS Kigali na APR FC, yavuze ko ibyo kugura amakipe no gutanga ruswa mu Rwanda ari ibintu bimaze igihe kinini.

Yagiriye inama ubuyobozi kudakomeza kubeshya abafana ngo bari kubaka ibintu kandi ntabyo bari gukora, avuga ko byaba byiza basenye byose bagatangirira hasi kuko ari yo nzira rukumbi yatuma umupira w’u Rwanda utera imbere.

Nkomezi yakiniye amakipe arimo Mukura VS
Nkomezi Alexis aba muri Amerika hamwe na Murinda Nome Claudine barushinze
Uyu mukinnyi yigeze guca mu ikipe ya APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .