Mu kiganiro cya “Live” kuri Instagram ubwo yari kumwe n’umunyamakuru Mucyo Antha ndetse na Danny Usengimana na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nkomezi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko agiye gutangaza ibintu atashoboraga kuvuga akiri i Kigali.
Yagize ati: “Mbere y’uko amakipe asaba abakinnyi kudahuzagurika na yo nabanze abe amanyamwuga.”
“Reka mbivuge kandi ndabizi ko abakinnyi bose babizi nta n’umwe wanyirariraho. APR FC na Rayon Sports zarampembye ndi mu makipe mato nta kuntu umupira waba muzima baza bakaguha amafaranga ngo ubahe amanota.”
“Birababaje kuba ikipe zisohokera igihugu zemera guhemba amakipe mato ngo bazihe amanota. Iyo babikoze baba bari gutegura iki? Ukishyura za Marines, za Muhazi...”
Nkomezi Alexis wakiniye amakipe nka Sunrise, Mukura, AS Kigali na APR FC, yavuze ko ibyo kugura amakipe no gutanga ruswa mu Rwanda ari ibintu bimaze igihe kinini.
Yagiriye inama ubuyobozi kudakomeza kubeshya abafana ngo bari kubaka ibintu kandi ntabyo bari gukora, avuga ko byaba byiza basenye byose bagatangirira hasi kuko ari yo nzira rukumbi yatuma umupira w’u Rwanda utera imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!