Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hakiniwe imikino ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, irangira APR FC isezereye Police FC ndetse na Rayon Sports isezerera Mukura VS.
Guhurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi, bisobanuye ko imwe muri zo izawutsinda izahita ibona itike ya CAF Confederation Cup, rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika yitabirwa n’amakipe y’ibigugu.
Iri rushanwa ribanzirizwa na CAF Champions League, ikinwa n’amakipe yegukanye ibikombe bya Shampiyona mu bihugu byayo. APR FC na Rayon Sports iyi nzira na yo zirayigerereye kuko zihanganiye igikombe.
Izatwara Igikombe cy’Amahoro niramuka yegukanye n’icya Rwanda PremierLeague, birumvikana ko imwe muri zo izaba iya kabiri [mu Gikombe cy’Amahoro] bikayihesha guhita iba ari yo ijya muri CAF Confederation Cup.
Ubwo ziheruka guhura mu 2023, Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro ikina CAF Confederation Cup. Icyo gihe APR FC yarimo ikina CAF Champions League, ari na bwo amakipe yombi aheruka gusohokana.
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 25, aho Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 53 igakurikirwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite 52. Ikipe izigwa mu ntege ni AS Kigali irushwa amanota 11 n’iya kabiri bikaba bigoye ko yakwigobotora zombi ikegukana igikombe.
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku Munsi wa 26, aho APR FC igomba gukina na Marine FC ku wa 7 Gicurasi, Rayon Sports ikazakina na Rutsiro FC ku wa 8 Gicurasi 2025. Zombi zizakinira i Kigalu kuri Kigali Pelé Stadium.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!