Kiyovu Sports yasoje igice kibanza cya Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, yasubukuye imyitozo ku wa 10 Mutarama 2023, nyuma yo guhemba umushahara w’ukwezi muri abiri y’ibirarane ifitiye abakinnyi.
Bivugwa ko uku gutinda guhembwa ndetse no gushyira ku murongo ibibazo byari mu buyobozi bw’iyi kipe y’i Nyamirambo, ari byo byatumye basubukura imyitozo batinze.
Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi biganjemo Abanyarwanda, mu gihe abanyamahanga bayo Bigirimana Abed, Bizimana Hamis uzwi nka Coutinho na Erisa Ssekisambu, biteganyijwe ko basanga bagenzi babo kuri uyu wa Gatatu.
Kapiteni Kimenyi Yves yavuze ko baganiriye nk’abakinnyi kugira ngo bazagabanye amakosa bakoze mu gice kibanza cya Shampiyona.
Yagize ati "Twagize umwanya wo kuganira nk’abakinnyi kugira ngo ntituzasubire amakosa twakoze umwaka ushize. Turatangirira ku makipe duhanganiye igikombe, rero buri mukino tuzajya dukina nk’aho igikombe tukibona imbere yacu, kugira ngo akazi tugasoze kare."
Kiyovu Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30. Imikino yo kwishyura izatangira ikina na Gasogi United itajya itsinda.
Iyi kipe y’i Nyamirambo, izajya yakirira imikino yayo kuri Stade ya Muhanga, nyuma yo gufungwa kwa Stade ya Kigali iri kuvugururwa.
Ku rundi ruhande, ikipe y’Ingabo, APR FC, na yo yasubukuye imyitozo iri kubera i Shyorongi nk’uko bisanzwe. Yitabiriwe n’abakinnyi bose ndetse bameze neza, nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.
Mbonyumwami Thaiba, Nsanzimfura Keddy na Nkundimana Fabio batijwe muri Marines FC muri iki cyumweru, ni bo batazakomeza n’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.
APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 28. Abakinnyi batangaza ko intego ari ugukomeza kwitwara neza ndetse bakegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Iyi kipe yambara umukara n’umweru izatangira imikino yo kwishyura yakira Mukura VS kuri Stade ya Bugesera, dore ko na yo byabaye ngombwa ko yimura ikibuga kubera imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali.
Si aya makipe gusa, kuko ayatangiye imyitozo kare nka Gasogi United, Police FC na Rayon Sports yo yatangiye gutera imikino ya gicuti hagati yayo.
Kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports irakina na Heroes FC mu mukino wa gicuti utangira saa 15:00, mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakina na Police FC ku wa Gatandatu.
Mbere yo gukina na Rayon Sports muri uwo mukino wa gicuti, Police FC izaba yahuye na Gasogi United ku wa Kane, i Muhanga.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!